Kugira amanota ya mbere mu gihugu, abikesha gusenga no gukurikiza inama z’ababyeyi be
Ndayishimiye Onesphore wabonye amanota ya mbere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda, atangaza ko iyo ntsinzi ayikesha gusenga, kubaha ababyeyi ndetse no gukoresha neza igihe cye.
Uyu musore utuye mu karere ka Musanze, avuga ko yakuze yubahiriza ndetse agahora yibuka inama ababyeyi be bamugiraga, akanazikurikiza. Agira ati: “Ndibuka nka papa yarambwiraga ati ubwonko bwaruhutse neza nibwo bukora neza”.
Asanga ari ingenzi ku muntu wiga mu mwaka wa Gatandatu kuguma mu ishuri agakurikira mwarimu aho gusohoka akajya kwiyigisha, kuko ari ho ahera abasha kwiga neza.
Ati: “Igihe cyose mwarimu ari muri classe (mu ishuri) umuyeshuri ntakabure kubana nawe kandi ngo amukurikire”.
Avuga ko kuba yabaye uwa mbere mu gihugu yabyishimiye cyane, yongeraho ko ategenya kwiga kugira ngo azateze imbere u Rwanda.
Uyu musore wigaga mu Rwunge rw’Amashuri ya leta rwa Butare (GSOB) ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’imibare PCM ( Physics, Chemistry and Mathemathics), avuga ko afite umugambi wo kwiga cyane akazateza u Rwanda imbere.
Akomoka k’uwitwa Therese Mukaferesi na se witwa Joseph Mugarukira, bose baba mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulations! abatsinze mwese, abo bitagenze neza nabo bakosora"Failure is the only opportunity to get success"; igihugu cyacu gikeneye inufu zanyu, thank. from umwami Bwimba MIIDXII
Muzandebere ikigo cya ES MULINDI cyo mu Karere ka Gicumbimu Ntara y’amajyaruguru aho gihagaze muzaba mukoze cyaneee!!!. mugire ibihe byiza.