Kudataha kw’Abanyarwanda bari mu buhunzi ngo biterwa n’ubushake bw’ababo bari mu gihugu

Nkurikiyinka washoboye kwinjira amashyamba ya Congo gushaka umuryango we bari baraburanye, avuga ko Abanyarwanda bari mu gihugu bagize ubushake bwo gushishikariza imiryango yabo iri mu buhunzi yatahuka.

Nkurikiyinka yafashe umugambi wo kujya muri Congo gushaka umuryango we ubwo yabibwirwaga n’abatahutse ko bakiriho. Kuri uyu wa 04/10/2013, yakiriwe mu nkambi ya Nkamira n’umuryango we yavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nkurikiyinka yari amaze imyaka irenga icumi avuye mu buhunzi aho yari yaratandukanye n’umuryango we, ubwo yiyemezaga kujya kureba umuryango we ngo yambuwe n’inzego z’abashinzwe umutekano wa Congo zimushinja kuba agiye kwifatanya na M23.

Kuri uyu wa 04/10/2013, Abanyarwanda 130 bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y'imyaka 19 bari mu mashyamba ya Congo.
Kuri uyu wa 04/10/2013, Abanyarwanda 130 bagarutse mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 19 bari mu mashyamba ya Congo.

Mu nzira yanyuzemo yagiye atanga ibyo afite ariko agera ku muryango we ndetse ashobora gushishikariza n’abandi Banyarwanda bari mu buhunzi gutaha ariko babanza gutegereza gusarura imyaka bari barahinze babona gutahuka.

Nkurikiyinka avuga ko benshi mu Banyarwanda bamubonye batunguwe no ku mubona kuko hari abacyemera ko abari mu Rwanda bishwe ndetse ngo n’abatahutse baricwa, cyakora ngo yashoboye kubamara impungenge abagaragariza ko mu Rwanda ari amahoro kandi hari imibereho myiza kurenza iyo abari mu buhunzi barimo.

Yasobanuye ubuzima yabasanzemo muri aya magambo: “uretse gukomeza umutsi nta buzima bafite abari mu buhunzi muri Congo, abana ntibiga, imirire mibi, indwara zibica, umutekano mucye mbese ni ukubaho batariho mu gihe mu Rwanda tumeze neza.”

Abanyarwanda 130 nibo batahutse mu gihugu cyabo kuri uyu wa gatanu taliki 04/10/2013 abenshi akaba ari abana n’abagore bavuga ko bamwe bari gucyurwa n’imiryango yatashye mbere naho abandi bakaba baje kureba kugira ngo bazashobore gutumaho abandi batahe.

Abenshi batahuka ni abagore n'abana.
Abenshi batahuka ni abagore n’abana.

Umukozi wa Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi ukorera mu nkambi ya Nkamira avuga ko mu kwezi kwa Nzeri Abanyarwanda barenga 300 batashye ariko ukaba umubare ari muto bitewe n’uko muri Congo hari kubera intambara mu duce dutandukanye bigafunga inzira.

Minisiteri ishinzwe impunzi hamwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) hamwe n’igihugu cya Congo bari barihaye amezi 3 yo kubarura impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo kugira ngo zicyurwe ariko Congo ivuga ko itabashije kubigeraho kubera umutekano mucye.

Benshi mu Banyarwanda bataha bavuga ko bataha ku bushake no guhamagarwa n’imiryango yabo, naho gahunda yo gushishikarizwa gutaha batayizi. Abenshi bataha baraturuka muri Rutshuro, na Kalehe hamwe no mu duce twa Kasai tubarirwamo Abanyarwanda benshi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababo bari mu Rwanda kenshi bavana inyungu mukudatahuka kwa bene wabo: Mu gihe baba barazunguye ibintu byabo [imirima, amazu cyane cyane ayinjiza nko mu migi,..] bakumva baje babisubirana. Hose kw’isi atari no muri Congo gusa Abari mu gihugu gukanga ababo ngo babe bitije utwabo ni indwara rusange.

alepelia yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka