Kubwirwa ibyabereye mu Rwanda utarahigerera ntibihagije-Minisitiri Augustin Mahiga

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga, yatunguwe no gusanga ibyo yabwirwaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi biri munsi cyane y’ibyo yiboneye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Gashyantare 2016, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Minisitiri Mahiga ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside
Minisitiri Mahiga ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

Agaruka ku byo yabonye muri uru rwibutso, Minisitiri Mahiga yagize ati “Kubwirwa ibyabereye mu Rwanda utarahigerera ntibihagije, ni agahinda gakomeye, ni indengakamere kuko ari amateka yihariye utatekereza ko umuntu yakorera ibintu nk’ibi undi, ndababaye”.

Yongeraho ko uru rwibutso rugomba kuba isomo, ahantu ho kwibukira ibyabaye ku buryo bitazongera na rimwe.

Basobanuriwe amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Basobanuriwe amateka ari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Akomeza avuga ko yishimira imiyoborere ya Leta ihari kuko yabashije kunga Abanyarwanda binyuze mu nzira y’ubutabera, kandi hakaba haranateguwe urubyiruko rugomba guhindura aya mateka.

Minisitiri Mayiga akaba yaneze uko Umuryango w’Abibumbye witwaye mu kibazo cy’u Rwanda kuko ngo atabonye uruhare rwawo mu guhagarika Jenoside, akanawusaba kujya uhora uri maso bityo hatazagira ahandi ibyabaye hano byakongera kuba.

Minisitiri Mahiga yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Minisitiri Mahiga yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Ku bijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kuzamo igitotsi, Minisitiri Mahiga yavuze ko ibyo byabaye ariko byarangiye.

Ati “Ikibazo cyabayeho mu gihe gishize ariko nk’ibihugu bituranyi twihutiye kugikemura ari yo mpamvu ubu ndi hano mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, dukomeze gutera imbere tutibagiwe n’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba uduhuje”.

Ibyabaye mu Rwanda ngo ni indengakamere ngo ntihazagire ahandi byazongera kuba
Ibyabaye mu Rwanda ngo ni indengakamere ngo ntihazagire ahandi byazongera kuba

Avuga ko icyifuzo cye ari uko ubu bucuti butarangirira hagati ya za guverinoma z’ibihugu gusa, ahubwo ko bwaba no hagati y’abaturage b’impande zombi.

Uruzinduko rw’uyu muyobozi wo mu gihugu gituranyi, ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, aherutse kugirira mu gihugu cya Tanzania mu kwezi k’Ukuboza 2015, rukaba rwari rugamije kubagarira umubano hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka