Kubura kwa "Cash power" byadindije abishyuriye umuriro

Ubuyobozi bwa REG sitasiyo ya Nyagatare burihanganisha abishyuye ifatabuguzi ry’umuriro ntibawuhabwe kuko ngo byatewe n’ibura rya cash power.

Ni mu gihe, bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bushara I, Akagari ka Bushara mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishyuye ifatabuguzi ry’umuriro w’amashanyarazi mu Kuboza 2015 ariko bakaba batarahabwa umuriro.

Bamwe ngo insinga zibaca hejuru nyamara kubona umuriro bikaba ikibazo.
Bamwe ngo insinga zibaca hejuru nyamara kubona umuriro bikaba ikibazo.

Abafite iki kibazo n’abatarawuhawe igihe cy’ikwirakwiza ryawo muri aka kagari mu mwaka wa 2012 kubera ko bari batarubaka amazu.

Mwerekande Valens avuga ko we na bagenzi be bishyuye amafaranga y’ifatabuguzi mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ariko kugeza magingo aya bakaba batari babona umuriro.

Nyamara ngo insinga zawo zibaca hejuru bakarenga bagacana buji n’udutadowa bagenzi babo bacana amashanyarazi.

Agira ati “ Twishyuye mu kwa cumi n’abiri n’ubu amaso yaheze mu kirere, kandi batwizezaga ko bitazatinda. Turifuza ko baduha umuriro natwe tukiteza imbere nk’abandi tugacika kuri buji n’udutadowa.”

Gasingirwa Justin, Umuyobozi wa REG/ Sitasiyo ya Nyagatare, avuga ko gutinda guhereza aba baturage umuriro byatewe no kubura mubazi z’umuriro bita cash power.

Ngo ni ikibazo kiri mu gihugu cyose ariko bijejwe ko hatanzwe isoko ryazo. Asaba aba baturage kubihanganira kuko atari ukutita ku kibazo cyabo ndetse akanabizeza ko igihe cash power zizabonekera abishyuye mbere ari bo bazaherwaho bahabwa umuriro.

Ati “Ni ikibazo rusange si Nyagatare gusa, mu gihugu nta cash power zihari. Rwose batubwiye ko batanze isoko ryazo turategereje. Abo baturage ni bo tuzaheraho mbere y’abandi niziboneka.”

Abaturage bafite ikibazo cyo kuba barishyuye ifatabuguzi ntibahabwe umuriro ngo barenga 30 mu Mudugudu wa Bushara I.

Buri wese yishyuraga amafaranga ibihumbi 15 andi asigaye akazajya ayishyura buhoro buhoro mu gihe kingana n’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hahaha ikibazo cya REG cyo giteye ubwoba hari ahantu usanga bahacishije amapoto nyamara ntabantu bahatuye bayashyiriye umuntu umwe wabahaye....nkubu mukagali ka kampigika ntamuriro tugira nyamara abaturage birirwa basaba ko bawuhabwa amaso yaheze mukirere twageze naho twiyemeza kwitangira amafaranga,ariko nabwo ntacyo byatanze.rwose mwatubariza natwe tukaba nkabandi banyarwanda.

kampigika vava yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

ikikibazo cya cash power sicyabo gsa arko nkatwe muri nduba natwe twishuye mukuboza zigihari antene ya jabana irazitwima kandi tubizi neza ko zihari baziha abandi twe twirebera twabaza bakatubwirako line zacu zitemewe kandi zarubastwe nabagenzi babo ba kacyiru.twe twarumiwe ahubwo mutubarize jabana impamvu iduheza mwicuraburindi mugihe amafaranga yacu yishyuwe cyera.ndabashimiye

nduba alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka