Kubera ubuyobozi bubi twabonye ubwigenge ariko ntitwibohora - Major Rutaremara
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ruhango, Major Chris Rutaremara, aravuga ko Abanyarwanda babonye ubwigenge ariko kubera ubuyobozi bubi bwakomeje gukurikiza inzira z’abakoloni, bwatumye batibohora.
Major Rutaremara avuga ko nyuma ya Jenoside aribwo koko Abanyarwanda bibohoye ubu buri munyarwanda wese akaba asigaye yishyira akizana. Agira ati “nibyo koko twemera ko twabonye ubwigenge ndetse n’ibendera ry’u Rwanda twararizamuye, ariko muri make Abanyarwanda ntibigeze bibohora kubera ubutegetsi bubi”.
Major Rutaremara agahamya ko ubu aribwo Abanyarwanda bibohoye koko ngo kuko inzitizi zose zatumaga abantu batibohora zamaze kuvaho.
Aha atanga ingero z’uburezi aho umuntu atashoboraga kwiga igihe abishatse mu gihe ubu umuntu ubwenge bwe aribwo bumuha aho azagarukiriza amasomo.

Uyu muyobozi w’ingabo mu karere ka Ruhango asaba Abanyarwanda kwigobotoro imbuto mbi bari barabibwemo, ahubwo bagaharanira gukomeza kwibohora.
Anasaba ababyeyi kwigisha abana babo umutima ukunda igihugu nabo bagakura banga igisa n’ikibi ahubwo bagaharanira ejo heza h’Umunyarwanda batarebeye ku moko nk’uko mbere byagenda Abanyarwanda bataribohora.
U Rwanda rwabonye ubwigenge mu mwaka w’1962 ariko bwakurikiwe n’ubuyobozi bubi bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikaza guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zikanabohora igihugu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo hataza kubaho urugamba rwo kwibohora, ngo abanyarwanda babe babona ubwigenge n’ubwisanzure ku gihugu cyabo ubu tura turkiri inyuma nk’ibindi bihugu byose byo muri afurika, ariko ibi ni ibyo gushimira nyakubahwa perezida wacu we wafashije ururgamba rwo kwibohora kugirango rubashe kugera ku ntego yarwo.