Kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika bikomeje kwigizwa inyuma

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aravuga ko mu gutanga isoko ryo kuba isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika hajemo ikibazo bikaba ngombwa ko riseswa rikongera gutangwa bundi bushya mu gihe ryagombye kuba ryaratangiye kubakwa muri Gicurasi 2015.

Sembagare avuga ko muri babiri bapiganiraga iryo soko, umwe yatsinze undi akajurira bituma byoherezwa mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), maze iryo soko riraseswa.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga ku mupaka wa Cyanika yadindiye kubera ko byasabye ko basesa isoko ry'uwagombaga kuryubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga ku mupaka wa Cyanika yadindiye kubera ko byasabye ko basesa isoko ry’uwagombaga kuryubaka.

Agira ati “Twatanze isoko noneho utsinze wa mbere, undi wa kabiri arajurira. Ajuriye rero na we barabisuzuma tubyohereza muri RPPA, bigezeyo barabisesa byose. Basanga bose badafite ibyangombwa byuzuye.

Ubu rero isoko ryongeye gutangwa…ubungubu ibitabo byaranditswe, amatangazo yaratanzwe, dusigaje ko hakorwa igenzura ry’ibyangombwa ry’abahatanira isoko kugira ngo batangaze uwatsindiye isoko.”

Akomeza avuga ko nihamara kumenyekana uwatsinze isoko ryo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika bazahita batangira kubaka. Ahamya ko rizatangira kubakwa bitarenze umwaka wa 2015.

Iryo soko rigomba kubakwa mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahabarizwa.

Igishushanyo mbonera cy'isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera cy’isoko mpuzamahanga rigomba kubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Rizubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri, ryuzure ritwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 200.

Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryagombaga gutangira kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2013 ariko ntibyakunda kubera ko amafaranga yo kuryubaka yari ataraboneka. Na nyuma yaho umushoramari wabonetse wagombaga kuryubaka yaje kubatenguha ahagarika iyo gahunda, avuga ko ashobora guhomba.

Igishushanyo mbonera cy’iryo soko kigaragaraza ko rigizwe n’inzu ndende y’ubucuruzi y’amagorofa atatu. Hakiyongeraho ububiko bw’ibicuruzwa ndetse na Parikingi y’amakamyo.

Ibyo byose bikazafasha abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika kurangurira hafi ndetse no kumenyekanisha (clearance) ibicuruzwa byabo bitabagoye.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 5 )

iryo soko rirakenewe niryubakwe

Ingabire yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ubwo bategereje ko President Kagame ajyayo rikabona kubakwa
ba mayors mwaretse ubunebwe koko,tekinike gusaaa, igikorwa nk’icyo gifitiye Rubanda akamaro ngo ba RWIYEMEZAMIRIMOOO

Gisele yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ese ko Perezida ahora yifuza ko ibikorwa bifitiye abaturage akamaro byihutishwa! kuki ayo masoko adatangwa vuba kandi neza twizere ko bazabikemura vuba

Mwene Rutinywa yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

iri soko rirakenewe rizoroshya byinshi

kerozene yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

aba barwiyemeza mirimo nibo badindiza iterambere ry’igihugu,nukujya bashaka abashoboye bagakorera kugihe

ngoga yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka