Kubaka ikiraro cya Rusumo bizakemura bimwe mu bibazo by’ubwikorezi muri EAC

Ikiraro gishya na One Stop Border Post biri kubakwa ku mupaka wa Rusumo ngo bizaba igisubizo ku mbogamizi zibangamiye ubwikorezi muri Afrika y’Uburasirazuba nk’uko byemejwe utsinda ryarimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba n’intumwa z’igihugu cy’ubuyapani ubwo basuraga uyu mupaka kuri uyu wa 24/06/2014.

Ikiraro cyo ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe kigiye kuzura ngo ni intambwe igihugu n’akarere muri rusange biteye mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bucuruzi, dore ko nibura 75% by’ibiruruzwa byinjizwa mu Rwanda binyura ku Rusumo.

Abayobozi batandukane bashimye aho imirimo yo kubaka umupaka wa Rusumo igeze.
Abayobozi batandukane bashimye aho imirimo yo kubaka umupaka wa Rusumo igeze.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr Nzahabwanimana Alexis yavuze ko iki kiraro rero n’uyu mupaka bigiye kuba igisubizo kirambye ku mbogamizi zari zibangamiye cyane ubwikorezi, kimwe na service za gasutamo zaterwaga nuko uyu mupaka utari ujyanye n’igihe.

Yagize ati “Mu by’ukuri ikintu cy’ingenzi twagombaga gukora ni ukubaka ikiraro gishya kuko icyari gisanzwe cyari gishaje kitakijyanye n’igihe kuko cyabashaga kunyuraho ikamyo imwe gusa indi ikabona nayo gutambuka, ariko kiriya gishya gifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’amakamyo umunani yikoreye toni 56.”

Abayobozi basuye umupaka wa Rusumo baganira n'abahakora imirimo itandukanye.
Abayobozi basuye umupaka wa Rusumo baganira n’abahakora imirimo itandukanye.

Abakora imirimo mu kubaka ikiraro ndetse n’ibikorwa byo kubaka uyu mupaka bavuga ko byabahaye akazi none bakaba bamaze kugira aho bigeza. Umwe yagize ati “Njyewe muri aka kazi nakuyemo amatungo naguze, ubu mfite umugore n’abana batatu ntuze kandi babayeho neza mbarihira amashuri na za Mutuweri.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba, yishimiye uburyo imirimo y’ubwubatsi ku Rusumo ihagaze aboneraho no kubwira abakozi ko bafite amahirwe yo kubona akandi kazi nihatangira undi mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi biteganyijwe ko ruzatangira mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.

Uru rugomero ngo ruzatanga megawatt 80 z’amashanyarazi zizasaranganywa ahagati y’u Rwanda, Burundi na Tanzaniya.

Abayobozi barimo Minisitiri w'ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba, batembera ku mupaka wa Rusumo aharimo kubakwa ikiraro gishya na One Stop Border Post.
Abayobozi barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba, batembera ku mupaka wa Rusumo aharimo kubakwa ikiraro gishya na One Stop Border Post.

Minisitiri Prof Silas Lwakabamba yaganiriye n’itsinda ry’abakozi batandukanye barimo itsinda ry’abayobozi n’abakozi mu kigo EWSA, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuka kimwe n’abakozi barimo n’abaturage bahawe akazi muri uyu mushinga w’ubwubatsi u Rwanda rufatanya n’igihugu cy’Ubuyapani.

Jean claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

leta yatekereje nezza cyane kuko kiriya kiraro kiduhuza namahanga kandi ibicuruzwa niho binyura biza mu Rwanda ndetse binasohoka u Rwanda ni urwambere mukubaka ibikorwaremezo.

Lyon yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

dushima leta yacu ko irajwe ishinga no kubaka ibikorwaremezo ari byo nkingi yiterambere dushaka kuzageraho

rusumo yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka