“Kuba u Rwanda rushimwa ntibigomba gutuma twirara” Minisitiri Murekezi
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, aravuga ko kuba u Rwanda rushimwa muri gahunda zitandukanye bitagomba gutuma twirara, kuko n’ubwo aho tugeze hashimishije hakiri byinshi byo gukora kugirango tugere aho twifuza.
Ubwo yasozaga amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare yaberaga muri Rwanda Peace Academy mu karere ka Musanze, tariki 22/03/2013, Minisitiri Anastase Murekezi yavuze ko ababantu baje guhabwa amahugurwa mu Rwanda kubera ko igihugu kimaze gutera imbere mu kurwanya ibyo bikorwa.
Ati: “Mu Rwanda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare ntiriharangwa. Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ni abagabo n’abagore bafite imyaka ihamye yo gukora”.

Muri aya mahugurwa hatanzwe amasomo ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare ndetse, cyane ko icyo kibazo kitaboneka mu Rwanda, bityo abahuguwe bakaba bagomba kwigira ku gihugu uburyo cyabashije kugera kuri iyo ntera.
Minisitiri Murekezi yavuze ko imirimo ikoreshwa abana ibujijwe mu Rwanda, kandi imwe muri iyo mirimo akaba ari ikoreshwa ryabo mu gisirikare, ahubwo ko abana bashyiriweho gahunda zituma bitegura kuzaba abagabo n’abagore bashobora gukorera igihugu.
Ati: “Mu Rwanda dufite na gahunda y’agahebuzo yiyongereye kuri gahunda zisanzwe, ariyo gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze, ndetse no guteza imbere imyuga. Ibi rero bituma amahanga yifuza kutwigiraho gusa kuba u Rwanda rushimwa ntibigomba gutuma twirara”.

Supt. Rataihwa Raphael waturutse muri Tanzania, yavuze ko amasomo baherewe hano azatuma barushaho kwitwara neza mu butumwa bw’amahoro butandukanye bajyamo mu bihugu birangwamo imvururu.
Abitabiye aya mahugurwa baturutse mu bihugu bitandatu by’Afrika aribyo U Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Sierra Leone na Sudani y’Epfo, bakaba bizeweho kuzaba abarengera uburenganzira bw’abana cyane m ubihe by’imvururu n’intambara.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|