Kuba babanye neza ngo ni uko bahujwe n’isengesho
Mushimiyimana Alexandre na Tuyisenge Primitive batuye mu karere ka Muhanga batangaza ko kuba bamaze imyaka hafi 19 babana nk’umugabo n’umugore nta mwiryane ubaranga ari uko bahujwe n’isengesho bakoze buri wese ashaka undi.
Mu buhamya bitangira batangaza ko mu mwaka w’1994 bose bari batuye mu gisigaye kitwa umurenge wa Nyabinoni ariko nta n’umwe uzi undi, kuko batari baturanye ndetse ngo nta n’ahandi bari barahuriye kuva mu bwana bwabo kuko batize ku mashuri amwe cyangwa ngo bahurire ku kiliziya.
Buri wese amaze kumva ko ageze igiye cyo kurwubaka yafashe inzira iva aha i Nyabinoni ajya gukorera isengesho i Kabgayi kuri bazirika ihari.
Tuyisenge ati: “jye nagiye i Kabgayi gukora isengesho ngo impe umusore ibona nkwiye kurwubakana nawe kandi ankwiye ntazifuza kureba ku ruhande mu gihe nzaba ndi kumwe nawe kuko nari umukirisitu, igitangaje ni uko kuri uwo munsi aribwo nahuye na Alexandre atangira ku ndambagiza nawe yaje mu isengesho”.
Umugabo nawe yemeza ko yari yavuye iwabo i Nyabinoni yaje gusengera icyifuzo cyo kuzabona umugore umukwiye bazarushingana rugahama, akaba aribwo yahuye n’uwo avuga ko Imana yari yamuteguriye kuri uwo munsi.
Umuryango wa Mushimiyimana na Tuyisenge ni umwe mu miryago 12 yahembwe kuko ibanye neza, ku munsi wo gusoza ukwezi k’umuryango tariki 08/11/2012.

Nk’uko bakomeza babitangaza ngo bagishakana bahise biyemeza kubyara abana bazashobora kurera nubwo iyi gahunda yari itarimakazwa cyane mu Rwanda nk’iki gihe. Bafitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu.
Imfura yabo ifite hafi imyaka 18 kuko yavutse mu 1995 umukurikira afite imyaka 10 kuko yavutse mu mwaka 2002.
Uyu muryango utangaza ko wakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere kuko ngo bari barihaye intego yo kuringaniza urubyaro kubw’ubushobozi buke bari bafite.
Mu mibanire yabo batangaza ko bagiye bahura n’imbogamizi myinshi zashakaga ko batana ariko ku bw’urukondo bari bafitanye ngo ntakigeze kibahungabanya.
Tuyisenge ati: “nkimara kurongorwa na nyuma yaho gato abagabo b’abacuruzi banyirukagaho ngo banjyane i Kigali bambwira ko nashatse umugabo utankwiye bakanyereka ukuntu ari umukene ariko nkababwira ko ariwe nahisemo”.
Uyu muryango kuri ubu ufasha indi miryango ibanye nabi kugirango bagaruke ku murongo. imiryango bigishije igera ku munani, ubu yarasubiranye kandi kubana byari byarananiranye.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Genda Mbabazi urarondogora wagirango hari uba yagusabye ibigambo byinshi buriya muri rusange washakaga kugaragaza iki ko ndushye ntaramenya icyo ugambiriye?