Ku myaka 45 aremerewe n’umutwaro w’abana 10 yabyaye
Gasirabo Phenias w’imyaka 45 utuye mu karere ka Nyanza avuga ko aremerewe umutwaro no kubona ibyo atungisha abana 10 yabyaye.
Uyu mugabo asobanura ko yabyaye abana icumi akiri mu bujiji bwo kutumva akamaro ko kuboneza urubyaro ngo abyare abo ashoboye kurera.

Aganira na Kigali Today, yatangaje ko atunze umuryango w’abantu 17 barimo n’abana be 10 yabyaye. Bimwe mu bintu bimukomerera ndetse bikamubera umutwaro atangaza ko ari ugushakisha ibitunga abo bantu bose ashinzwe kwitaho iwe mu rugo.
Agira ati “Nta na rimwe ndabasha kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko imbaraga nyinshi nzishyira mu gushakisha ibintu byabatunga ndetse n’ibibambika.”
Uyu muryango w’abantu 17 harimo abana batatu arera bose biga mu mashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 Leta y’u Rwanda itangira ubuntu.
Ati “Nishimira ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yazanye amashuli abana bigiramo ubuntu. Iyo baba biga ari uko mbishyuriye amafaranga y’ishuli ntabyo nari gushobora kuko no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza sindabyishoboza.”
Ngo kuba yarabyaye abo bana 10 yabitewe no kuba ataramenye hakiri kare ingaruka ziri mu kwishimira kubyara abo adashoboye kurera.
Atangaza ko nyuma yo kumenya ibyiza bya gahunda yo kuboneza urubyaro ubu yafashe icyemezo cyo kurekeraho kubyara ahubwo agashakisha icyabatunga.
Ati “Kubona ibyo bambara n’ibyo barya biramvuna cyane ariko bikantera imbaraga zo gukora cyane.”
Kugira ngo ahangane n’ibi bibazo by’ibyo atungisha umuryango we yahisemo korora kijyambere ashyira imbaraga mu gushakisha amaramuko yatunga abo mu muryango we.
N’ubwo hari ibibazo byo kubona ibyo atungisha umuryango we avuga ko yifitiye icyizere cyo kuzatera imbere abishingiye ahanini ko ubukene buterwa n’ubujiji.
Uyu mugabo asobanura ko gukena kubi ari ukugira ubujiji bityo akemeza ko ejo heza mu muryango we hazazamurwa no gukora akiteza imbere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Nahaguruke abakorere, babone icyo kurya, bige, bambare, no gutegura ejo hazaza habo, abana icumi ibyo byari ibya kera amasambu n’inka bigihali, nashobora kubabonera uburere bakazaba imfura ibyo atabashije kubaha bazabyiha.
Abana 10 kumyaka 45!!!! ubwo yatangiye kubabyara gihe ki?
Njye ka nihanganishe uwo mugabo,kandi akomeze agire coura age yirerere abana,ntangajwe n’abambanjirije muri comments mwese muramusonga mu bibazo afite,ariko kandi ngo iyo mbimenye araheruka,kuba rero abana bararangije kuvuka ntabwo yabasubiza mu nda ngo bishoboke,nakomere kandi nziko ubwira abanyarwanda harimo abakumva bacecetse ariko bagira icyo bakora mu rwego rwo kukunganira economiquement.
Baca umugani ngo agahwa kari kuwundi karahandurika.
Abana icumi bose, ubuse yumvaga azabamaza iki? nakarabe abarere niwe wababyaye, ingaruka z’ubujiji bwe ntizizagere kuri abo bana, nizere ko afite amasambu byibura ahinga atabagaburira akoresheje isoko.
Nicyo kikubwira injiji, irabyaragura. o mbona se afite amaboko 2 yabakoreye. Yahugiye mu kwishisha aziko hari undi ushinzwe gutunga abo bana be?
Biryoha irimo, ariko bibiha iyo umusaruro nkuwo ubonetse. Ko utavuze ngo nubujiji igihe wateraga inda? So rusome wararwishigidhiye
Erega ntagihe batabagiriye inama nuko nabo batumva, ubuse abana 10 bose nabiki koko? hejuru yuko utanishoboye noneho, ibi bibere nabandi urugero bagerageze kuringaniza urubyaro, bityo bidufashe gutanga uburere bwiza kubo tubyaye.
birababaje niyihangane yishinze amaraso yagisore
mbega umugabo ugowe ndabona azajya kubaragiza mu nshuti n’abavandimwe yayayaya
kuboneza imbyaro ni ngombwa muri iki gihe kuko kubona ibyo utungisha abana bisigaye bigora.kera twabaga dufite amasambu tukabahingira bakabona ibyo kurya tugasagurira amasoko maze tukabona amafaranga yo kubishyurira amashuri. ariko ubu usanga ntamuntu ukigira ubutunzi nkubwa kera