Ku myaka 27 arakiga amashuri yisumbuye kubera ibiyobyabwenge
Mu buhamya butangwa n’abakoresheje ibiyobyabwenge, bikomeza kugenda bigaragara ko bigira ingaruka mbi muri sosiyete no ku muntu ku giti cye by’umwihariko.
Umwe mu bagezweho n’izo ngaruka ni umusore witwa Kwizera Peter ufite imyaka 27 ariko akaba akiga mu mwaka ya mbere w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Tabagwe.
Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge cyabaye tariki 01/03/2012, Kwizera yatanze ubuhamya bukangurira bagenzi be kureka ibiyobyabwenge kubera ko byamwiciye ubuzima, bikamuteranya n’abandi ndetse bikanamudindiza mu myigire.
Kwizera Peter yavuze ko akiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu gihe abari mu rungano rwe batangiranye ishuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Kwizera yagize ati “Ubu abo twatangiranye ishuri barangije kaminuza, bari mu kazi barakomeye mu gihe njye nkiri mu mwaka wa mbere”.
Uretse kuba yaradindiye mu ishuri, uyu munyeshuri wavuganaga ijwi ryicuza igihe ibiyobyabwenge byamutesheje, yasabye bagenzi be kubireka kuko byanamuteranyije n’umuryango kuko iyo yamaraga kubifata yahitaga asa n’aho ataye umutwe akarwana n’uwo bahuye wese. Anivugira kandi ko yigeze gushaka kwivugana se abitewe gusa no kuba yari amugiriye inama ngo abireke.
Muri ubwo buhamya byagaragaraga ko bwakoze ku mitima abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Tabagwe, Kwizera Peter yavuze ko ibiyobyabwenge byatumaga igihe cye hafi ya cyose agitakaza mu tubari ndetse no mu tubyiniro mu gihugu cya Uganda mu gihe bagenzi be babaga bari mu ishuri biga.
Uyu mu nyeshuri yasabye abandi bafata ibiyobyabwenge n’abashakaga kubyirohamo kwigira ku rugero rwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bushima icyemezo cya Kwizera cyo gusezerera ibiyobyabwenge agakomeza amasomo ye.
Twahirwa Théoneste, umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, avuga ko kubera uburemere bw’ubuhamya bwa Kwizera bazajya bamwifashisha n’ahandi mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|