Ku mupaka wa Rusumo hageze abandi Banyarwanda 158 bava Tanzaniya

Kuri uyu wa 08/08/2013, Abanyarwanda 158 babaga mu gihugu cya Tanzaniya bageze ku mupaka wa Rusumo bakaba bavuga ko baza kubera bamaze iminsi babirukanye muri iki gihugu bababwira ngo batahe iwabo mu Rwanda.

Aba batahutse harimo Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri iki gihugu cya Tanzaniya hakaba harimo n’abahavukiye, hamwe n’abagiyeyo hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 nk’uko babitangaza. Baturutse mu duce dutandukanye twa Tanzaniya mu ntara ya Kagera, Ngara, Biharamuro, Benako n’ahandi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bufasha aba Banyarwanda kugera mu turere dutandukanye aho baba bafite imiryango yabo naho ababa badafite imiryango yabo n’aho bajya baba mu nkambi ya Kiyanzi.

Kuri ubu mu nkambi ya Kiyanzi hari Abanyarwanda batahutse bava Tanzaniya bagera ku 117. Kuva Aanyarwanda batangira kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, ku mupaka wa Rusumo hamaze kunyura abanyarwanda 502.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje kubashimira uburyo mwitanga kutugezaho amakuru.ndashakako mwabwira abobanyarwanda birukanwa muri Tanzania ko himye umuperezida utazi nyerere nkuko byajenze kwi siraheri bari mumisiri mugihehimaga umwami uta yozephu hanyuma isirael ikajya muburetwa wamejidanganya kwamba hiyo ni siasa hawajui kwamba nidhambi kwa mungu kuvunja ndoa ya mke na mme na kuwanyanganya mari zao ibyobyose bizagiringarukambi kuri reta ya Tanzania kuko ya mana ya isirael yaremye ijuru nisi iracyariho nimana idapha mwese dufatanye gusengera abo bavandimwe na bagirirwa nabi muri kongo imana ihumugisha wese wunva umubabaro wa bagirwa nabi kwisi yose ni gatsinzi kirehe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 10-08-2013  →  Musubize

Ni Mureke Tubasigasire Tubite Ho Tubahe Agaciro Batere Imbere, Politic Ntiziturangaze Mukazi Kaburi Munsi.

Maribori Elie yanditse ku itariki ya: 9-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka