Ku Murindi w’intwari isomo ryo gusigasira ibyagezweho- Abanyamuryango ba RPF
Abanyamuryango ba RPF bo mu karere ka Kicukiro bigiye byinshi ku mateka yo ku Murindi w’Intwari bizabafasha gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 24/10/2015 nyuma yo gusura indake Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabagamo ndetse hamwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda bafatanyije nawe kubohora u Rwanda.

Uwimana Virginie Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango wa RPF inkotanyi mu karere ka Kicukiro yatangaje ko nyuma yo gusura ahantu hatandukanye hari amateka agaragaza urugamba rwo kubohora u Rwanda ku Mulindi w’intwari byamweretse ko Perezida Kagame ndetse n’ingabo zose bafatanyije urugambaga bakuye u Rwanda ahantu hakomeye.

Ati “ Numvaga indake nkumva ntabyumva neza ariko nabonye ko igihugu cyacu bagikuye ku bwitange bukomeye, niyo mpamvu dushimira perezida wacu aho agejeje Abanyarwanda”.

Ndabarasa William akuriye urugaga rw’urubyiruko mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro kuri we ngo yatangajwe no kubona indake umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabayemo mu gihe cy’urugamba bimuha isomo nk’urubyiruko ko bagomba kurinda ikintu cyose cyatuma u Rwanda rwongera gusubizwa inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Nk’urubyiruko rugomba kuba imbaraga n’amaboko by’u Rwanda kandi bagakomeza gufatanya mu kubaka u Rwanda kuko ababohoye igihugu yabonye ko babigezeho kubera ubwitange no kwigomwa byinshi kugira ngo baharanire amahoro n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Ati “ Nkanjye urubyiruko byampaye isomo ko tugomba gukomeza gusigasira ibyo tumaze kugeraho tugakomeza urugamba rw’iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Jules Ndamage yatangaje ko uruzinduko bagize ku banyamuryango ba RPF Inkotanyi ari uburyo bwo kongera guha agaciro no kumenya ukuri ingabo z’u Rwanda zarwaniraga.
Ukuri avuga ni uko guha Abanyarwanda agaciro no kubaha kuba mu gihugu gitekanye kandi gifite amahoro.

Abanyamuryango ba RPF kandi baremeye n’umuturage utishoboye witwa Mukangwije Marie Christine wo mu murenge wa Kaniga aho bamugabiye inka yo korora kugira ngo izamufashe kumuzamura mu mibereho myiza y’urugo rwe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri ndashimira abrwana shyaka bacunguye igihugu kyacu kandi nkangye urubyiruko niyemeje gukora igishoboka gukomeza guteza imbere Urwambyaye.murakoze
niyemeje guharanira itera mbere ryugihugu kyambyaye mubibi nomubyiza
mubyukuri ndashimira abrwana shyaka bacunguye igihugu kyacu kandi nkangye urubyiruko niyemeje gukora igishoboka gukomeza guteza imbere Urwambyaye.murakoze
THANK U ALL MOSTLY PRESIDENT KAGAME FOR CONTRIBUTION AND MY FELLOW RWANDESE
Rwanda iyo ntejereje aho wavuye bintera gushima Imana kandi bkashinira umuntu wese wafashe iyambere akitanga agatanga ubuzima bwe ubwo nibwo butwali!natwe rero turasabwa guhora tubizirikana twirinda icyadusubiza mu mateka mabi twanyuzemo tukiteza imbere!
Nukuri nibyo rwose Uru Rwanda rwavuye Kure Kandi aho rugeze harashimishije.
Thx for every one who contribute in liberation war