Ku “Giti cy’ibisubizo” hamaze gukemurirwa ibibazo birenga 500

Gahunda Akarere ka Ngoma katangije yiswe “Igiti cy’igisubizo” igamije korohereza abaturage bafite ibibazo, imaze gukemurira abarenga 500 bari bafite ibibazo.

Icyo giti cy’ibisubizo kivugwa ni igiti kinini kiri mu busitani bw’akarere, aho abaturage bafite ibibazo baza bakahicarana n’umuyobozi buri wa Kane akabafaha gukemura ibibazo.

Igiti cy'ibisubizo cyitiriwe umunyinya munini abafite ibibazo bahiriramo na mayor akabakemurira ibyo bibazo.
Igiti cy’ibisubizo cyitiriwe umunyinya munini abafite ibibazo bahiriramo na mayor akabakemurira ibyo bibazo.

Mwambutsa Celestin, umwe mu bakemuriwe ibibazo kuri iki giti, avuga ko gishimangira ihame ry’imiyoborere myiza mu Rwanda.

Agira ati “Munsi y’igiti ni byo byiza kuko mu biro hari ubwo utamubona uko uhagera ngo mubonane, bakagutangira ntugeremo cyangwa ukajuragira ntumenye naho ibiro biri. Ariko hano munsi y’igiti cy’ibisubizo ubasha kwisanzura uri n’abandi ukavuga ikibazo cyawe kigakemuka.”

“Igiti cy’ibisubizo” ni gahunda yatangiye mu 2013, aho umuyobozi w’akarere n’abamufasha bava mu biro, bagasanga abaturage munsi y’igiti kinini kiri mu busitani bw’akarere bagakemura ibibazo by’abaturage.

Umuyobozi w’akarereka Ngoma, Nambaje Aphrodise watangije iyi gahunda, avuga ko ari uburyo bufasha umuturage kuvuga ikibazo cye ntagihugunga yisanzuye kandi akabasha kubonana n’umuyobozi bimworoheye atabanje kunyura kubandi benshi.

Benshi mu bagana igiti cy'ibisubizo bavuga ko bahasubirizwa.
Benshi mu bagana igiti cy’ibisubizo bavuga ko bahasubirizwa.

Avuga ko iyi gahunda yaciye abazaga kwihererana umuyobozi mu biro bamubeshya, kuko muri gahunda y’igiti cy’ibisubizo umuntu avugira ikibazo cye abandi babyumva yabeshya bakamunyomoza nuwatinya kubeshyera mu ruhame.

Ati “Tuve muri ibi bintu bimenyerewe byo kuvuga ngo umuntu agomba kujya gukomanga kwa meya abanje kubaza umunyamabanga. Habeho uburyo umuturage atugeraho bitiriwe bimugora. Tumaze kubona umusaruro wabyo tugiye kubyagura bijye no mu mirenge.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iyi gahunda y’igiti cy’ibisubizo imaze gukemura ibibazo by’ingutu birenga 500 kuva yatangira.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kumanura iyi gahunda mu mirenge bazagabanyiriza abaturag ingendo bakoraga baza ku karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

icyo ni ikintu cy’ingenzi abayobozi bo muri aka karere bagezeho niba bivamo umuti wa nyawo ku bibazo abaturage baba bafite. ako ni agashya utundi turere natwo twakwigana kugira ngo dukemure ibibazo bitandukanye abaturage baba bafite. abo bayobozi twababwira ngo bakomereze aho bageze ku baturageibyo babemereye

Elie yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Uyu muyobozi azabisangize bagenzi be kuko mu bibazo nta terambere. Ibibazo byasizwe na Nyobozi icyuye igihe i BURERA nibyo gukirizwa ku karubanda kgo hagaragare ububi bw’abayobozi bahemukira nkana abo bashinzwe kuyobora (Entreprise za baringa zambuye abaturage; Kugomanwa no kwikanyiza; Gutonesha na ruswa muri gahuda nka Girinka n’ubudehe;...). Badushize mu gihirahiro n’urujijo.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

eeee icyo giti ni dange kbs

nyaminani cyrille yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka