Korea Telecom yahaye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Korea ubunani
Isosiyete y’Itumanaho ya mbere muri Korea y’Amajyepfo “KT” yateguye umugoroba w’umwihariko ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iki gihugu, hagamijwe gusangira ubunani n’abayobozi bakuru b’iyi Sosiyete.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwishimana no kungurana ibitekerezo kuri iyi Sosiyete iherutse gushora Imari mu Rwanda ifite agaciro gakabakaba amadolari y’Abanyamerika Miliyoni 140. Uyu mushinga washowemo imari ukaba ugamije kugeza umuyoboro mugari wa Internet (Broadband) mu gihugu hose.

Aganira n’aba banyeshuri bari bitabiriye uwo mugoroba, Perezida wa Glabal Enterprise Group muri Korea Telecom, Hongjin Kim, yongeye kubibutsa ko u Rwanda na Korea bifite aho bihurira ukurikije amateka y’Intamabara kuri Koreya na Jenoside ku Rwanda byombi byanyuzemo.
Yavuze ko ariko ibihugu byombi byakoze iyo bwabaga mu rwego rwo guharanira kudaheranwa n’ayo mateka kandi bigendeye ku guhashya ingaruka zasizwe n’ayo mateka hubakwa ubushobozi bw’abanegihugu.

Ygize ati “U Rwanda rugomba kurushaho guharanira kurushaho kwiteza imbere rushingiye ku benegihugu barwo.”
Kim yakomeje avuga ko aba banyeshuri bagomba kurushaho kumenya ko baje guhaha ubumenyi buzabongerera ubushobozi buzabafasha kuzamura igihugu cyabo, kuko aribo mutungo kamere u Rwanda rufite.
Ati “Abantu bafite agaciro kurusha umutungo kamere, nimwe bukungu bw’u Rwanda, nimwe igihugu cyanyu kigomba gushingiraho nk’uko Koreya yubakiye ku banyagihugu bayo.”

Aha yabibukije ko Abanyakoreya bajyaga guhaha ubumenyi hanze y’Igihugu bakaza bakazamura igihugu cyabo aribo gikesha aho kigeze uyu munsi. Yishimiye kandi Poliki y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo burangajwe imbere na Perezida Kagame, ashima ko u Rwanda ari Igihugu gifite icyerekezo kandi bigaragarira mu byo kimaze kugeraho.
James Ntaganda, Umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri Koreya y’epfo yashimiye KT igitekerezo yagize cyo kubahuza ngo basangire kandi bifurizanye umwaka mwiza. Yashimiye kandi Bwana Kim impanuro zikomeye yabahaye anashimangira ko nabo bazi neza ko igihugu kibatezeho umusaruro kandi ko bashimira Igihuhu cya Koreya ubufatanye kigaragariza u Rwanda muri uru rwego.

Yagize ati “Koreya yatejwe imbere n’abenegihugu bajyaga kwiga hanze bakagaruka gatanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo. Ibi nibyo natwe Leta yacu idutezeho”.
Yagaragarije kandi abanyeshuri biga muri Korea ko ari amahirwe bagize cyane ko ari igihugu gikataje mu iterambere yongeraho ariko ko ayo mahirwe ashingiye ku bushobozi bwa buri wese.
Ati “Abaza kwiga hano baza hashingiye ku kurushanwa; bityo tukaba twizera ko ababigizemo uruhare bose tutazabatenguha natwe tukarushaho gutuma igihugu cyacu nacyo gikora nk’ikiri mu irushanwa n’isi yose.”

Usibye ibiganiro, iki gikorwa kikaba kandi cyararanzwe no gusangira amafunguro atandukanye no kwerekwa bimwe mu bikorwa bya KT.
Abo banyeshuri kandi bari banateguriwe Igitaramo kidasanzwe aho bacurangiwe na Orchestre y’abanyakoreya yitwa Rock Band yabacurangiye mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri muri Salle nini y’imwe ma Sosiye y’itumanaho agize KT ariyo Olleh hazwi nka OLLEH SQUARE.
Mu buryo busa n’ubutunguranye aba banyeshuri batari biteze, uyu muyobozi wa KT akaba yarabemereye ko ababishaka bose bazagenerwa imenyerezamwuga (Intership) na KT, buri wese ku rwego rwe abizeza ko bazajya bagenerwa agahimbazamushyi kazajya kabafasha kubaho muri icyo gihe bazaba bakora muri KT.
Iki gikorwa Abanyeshuri bakaba baracyishimiye cyane bavuga ko kizabafasha kurushaho kwiga byinshi ndetse kuri bo bukaba ari ubunani budasanzwe babona bahawe n’iyi Sosiyete.
Koreya ni igihugu cyateye imbere cyane mu ikoranabuhanga kimaze hafi imyaka ine yose kiza ku mwanya wa mbere ku isi ku rutonde rw’ibihugu bikoresha Umuyoboro mugari wa w’Itumano rya internet ku buryo bwihuse (High Speed Broadband), na telefone zigendanwa kuri raporo isohorwa buri mwaka n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho ITU.
Iyi nkuru twayohererejwe na Abdel Aziz Mwiseneza wiga Ubuyobozi n’Imiyoborere Mpuzamahanga muri kaminuza nkuru ya Seoul
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu bufatanye buratwereka ko ibi bihugu bifatanyije muri byose kandi biragaragara ko aba banyeshuri bagiye gukomeza ubu bucuti
Ubu busabane burasobanutse cyane kandi bigaragaza imyitwarire myiza kuri aba banyeshuri muri kiriya gihugu!!