Koperative COCONYA-Berwa yakusanyije miliyoni 4,2 yo gushyira mu kigega AgDF

Abacururiza mu isoko rya Nyabugogo bibumbiye muri koperative COCONYA-Berwa bakusanyije inkunga yo gutera ikigega Agaciro Development Fund, maze ku ikubitiro bahita batanga amafaranga agera kuri miliyoni 4,2 ariko biyemeza kuzageza kuri miliyoni 10.

Kuri uyu wa gatatu tariki 19/09/2012, niho aba bacuruzi bahuriye mu kigo cy’Imidagaduro cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes) batanga amafaranga buri wese uko yifite, nk’uko babigaragazaga bahaguruka.

Bamwe bahisemo gutora umurongo bakavuga ayo batanze.
Bamwe bahisemo gutora umurongo bakavuga ayo batanze.

Hari abahagurukaga bakavugira mu ruhame ingano y’amafaranga batanze, kimwe n’uko hari abigumiraga mu myanya yabo bagakoresha udupapuro twabugenewe mu gutanga inkunga yabo. Kimwe n’uko hari n’abatumaga kuko batashoboye kuhigerera.

Mu ijambo rye, Aimable Gasana, umuyobozi mukuru w’imirimo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko inkunga aba bacuruzi batanze ari uko bazirikana ko hari abababaye babari iruhande. Kubafasha bikaba atari uko bakize cyane ahubwo ari agaciro bihesheje nk’Abanyarwanda.

Abandi bavugiraga mu myanya yabo.
Abandi bavugiraga mu myanya yabo.

Ati: “Ntacyo bimaze gutunga byinshi nta gaciro ugira. Ntacyo bimaze ntunze byinshi nta gaciro ngira nkikijwe n’abantu inzara yamaze. Ariko mwe muragafite”.

Yabijeje gukomeza kubabera umuvugizi mu bikorwa byabo, harimo n’igikorwa bari kwitegura cyo gukora inyubako ya koperative yabo.

Iki gikorwa cyo gukusanya inkunga muri aba banyamuryango kizakomeza, nk’uko ariyo ntego bihaye.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka