Kongera gusubika ingendo hagati y’Intara no kuri Moto ni ukurengera ubuzima bw’abaturage – Min. Shyaka

Benshi mu baturage bari bategereje itariki ya 1 Kamena 2020, kugira ngo batangire basubukure ingendo zabo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse inyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mudoka zambukiranya intara, zari zamaze kuzuza ibisabwa byose ngo batangire akazi.

Ibi kandi ni kimwe no ku ruhande rw’abatwara abagenzi kuri moto, bari biteguye kuzindukira mu kazi, kimwe n’abagenzi batega izo moto.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Gicurasi rishyira 01 Kamena, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko izo gahunda zose zongeye gusubikwa, bitewe n’uko hari abaturage bagaragaye mu Karere ka Rusizi baranduye Covid-19, bityo bakaba bagomba kubanza kumenya neza ababa barahuye n’abanduye icyorezo kitarafata indi ntera.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko byakozwe mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Ejo twagize abandi bantu bagaragaye mu Karere ka Rusizi banduye Covid-19, dusanga ari ngombwa ko twongera gukaza ingamba kugira ngo icyorezo kidakwirakwira mu baturage. Nubwo hari ingamba zigenda zoroshywa, abaturage bamenye ko icyorezo kitashize mu gihugu”.

Yavuze ko atari ubwa mbere agace ko hanze ya Kigali kagaragayemo Covid-19, ariko ko bahita bakora ibishoboka ngo barinde abaturage hakiri kare.

Yagize ati “Iki kibazo cyigeze kugaragara no mu Karere ka Gicumbi, ariko kuko inzego zose zibishinzwe zahise zihaguruka kare, ikibazo cyarakemutse. Hanze ya Kigali iyo habonetse abanduye, tugira ibakwe hatarandura benshi. Abaturage nibabe bongeye kwihanganira kutambukiranya Intara tubanze tumeye neza uko bihagaze”.

Ku bijyanye no gutwara abagenzi kuri moto, Minisitiri Shyaka yavuze ko bigoye kubahiriza metero hagati y’utwaye moto n’umugenzi, bityo bikaba ari ibintu bagomba kwitondera cyane.

Akomeza asaba ko Abanyarwanda bose bakubahiriza ingamba zo gukomeza kwirinda, kuko iki cyorezo Abanyarwanda bose bafatanyije bazagihashya burundu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije na we yavuze ko mu bantu 11 batangajwe ko bagaragaweho ubwandu ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, harimo batanu bagaragaye mu Karere ka Rusizi.

Ibi byatumye muri ako Karere Hoherezwa itsinda ry’abaganga ryunganira abari bahasanzwe mu rwego rwo gukurikirana abo bantu bagaragaweho Covid-19, no gushakisha abahuye na bo.

Dr. Ngamije asaba abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, kandi akizeza ko biramutse byubahirijwe, mu gihe gito izo ngendo zasubukurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwirnda ningombwa kd nibyo byadufasha kurwanya covid 19.

Niringiyimana Eric yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka