Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ihangayikishijwe no kwicana kwiyongera mu Banyarwanda
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), yatangaje ko irimo gukora ubushakashatsi ku kibazo giteye impungenge cy’Abanyarwanda bakomeje kwica abandi hirya no hino mu gihugu, aho iteganya gusuzuma niba abarimo kuva mu magereza baba atari bo ntandaro y’ubwo bwicanyi.
NURC ivuga ko ikeka ko ubwicanyi buvugwa mu ngo n’ubukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abandi; byaba birimo guterwa n’ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda muri uwo mwaka, nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyo komisiyo, Musenyeri John Rucyahana, mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’ihohoterwa ririmo gukorwa, aho mu turere tumwe wumva buri munsi, umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umwana yishe umubyeyi, abarimo kwica abarokotse Jenoside; turimo kwibaza ku kintu kizamuye ubugome bukabije muri iki gihe; icyakora iyo igihugu cyakoze amahano nk’ayo twakoze, hari ingaruka ziza nyuma.”
Ubu bwicanyi ngo burenze ikibazo cy’amoko, nk’uko NURC ivuga ko yasanze impamvu zibutera zitandukanye; ariko hakibazwa niba abantu bamaze gufungurwa, baba atari bo ntandaro y’ibyo bikorwa bigayitse, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC, Dr Jean Baptiste Habyarimananawe yabisobanuye.

NURC ivuga ko mu 2003 hafunguwe abantu bari bakurikiranyweho Jenoside bagera ku bihumbi 25, nyuma yaho kugeza ubu hakaba hamaze gufungurwa abarenga ibihumbi 50, umubare yemeza ko ushimishije.
Mu bushakashatsi buzakorwa muri uyu mwaka kandi, ngo hazasuzumwa uruhare gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagize mu kubanisha neza abaturage, ibiganiro kuri iyo gahunda bikaba bikomeje.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ihamya ko kuba ngo abavuye mu magereza bagera kuri 90% barakiriwe bakaba banabanye neza n’abo bahemukiye, byatewe ahanini no kwigisha abaturage muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
amacakubiri mubanyarwanda arafata indi ntera nimutaba maso. ngaho navuye congo,uganda,burundi,tzd,interahamwe,umucikacumu. ntawashyingirwa nuwo mutava hamwe nubikoze aba igicibwa. ubwose ndumunyarwanda niyihe?ubu abicanyi bari mungeri zose murda gusa iyo bikozwe nuwafunguwe havugwa menshi cg hapfa uwacitse kwicumu ariko nicyorezo cyaduteye tugomba guhashya ntavangura.
iki ni kibazo gikomereye umuryango nyarwanda ahubwo kanjdi gikeneye umuti wihutirwa kuko ugenda ubona ko kiyongera
Ni ukwegera Imana naho Satani nayo yibasiye abantu
Ni ukwegera Imana naho Satani nayo yibasiye abantu
mukurikirane mwo kabyara mwe ikibitera?CID muyitabaze izabafashe
oya byo birakabije nimubishakire umuti pee!