Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga yatangiye akazi kayo
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yashyikirije inyandiko zinyuranye komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo itangire imirimo yayo.
Iyi komisiyo igizwe n’abantu barindwi, ari bo Iyamuremye Augustin, perezida wayo, Kayitesi Yusta umwungirije, Mirenge John, Havugiyaremye Aimable, Uwizeyimana Evode, Bamwine Loyce na Mukeshimana Beata.
Iyi komisiyo yahawe igihe kingana n’amezi ane ngo ibe yarangije imirimo yashinzwe.

Nyuma yo kurahira, abagize iyi komisiyo bashyikirijwe inyandiko zinyuranye zijyanye n’ubusabe bw’abaturage bwo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ndetse n’izindi zatanzweho ibitekerezo ku buryo na zo zahinduka.
Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatilla, yavuze ko iyi komisiyo ije kunganira Inteko Ishinga Amategeko. Yagize ati "Iyi komisiyo izadufasha mu kwandika ingingo z’Itegeko Nshinga tubona zigomba kuvugururwa cyane ko harimo abahanga mu by’amategeko".
Honorable Mukabalisa yakomeje avuga ko iriya komisiyo yashyizweho mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byifujwe n’abaturage.
Icyifuzo cy’abaturage kigaragazwa n’inzandiko zirenga 3.700.000 zagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko mu mezi ashize, basaba ko iri tegeko riruta ayandi ryavugurwa, cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku bijyanye na manda ya perezida wa Repuburika.
Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko iriya komisiyo itaje gusimbura Inteko Ishinga Amategeko, ahubwo ngo ari ukuyunganira.
Yagize ati "Ubuhanga bwanyu n’ubunararibonye muzanye ni byo bizatuma tugera ku Itegeko Nshinga risomeka neza kandi ririmo ibyangombwa byose".
Perezida w’iyi komisiyo, Iyamuremye Augustin, yavuze ko ishingano bahawe zikomeye ariko ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano bahawe kandi ku bufatanye ngo nta kizabananira.
Iyamuremye yakomeje avuga ko icyifuzo cya komisiyo akuriye ari uko igihe barangiza akazi kabo mu gihe cyavuba batarinze no kumara amezi ane yose bahawe na cyane ko nyuma yo kurahira akazi kahise gatangira.
Nyuma y’umuhango wo guhererekanya inyandiko, abagize iyi komisiyo beretswe icyumba bazajya bakoreramo imirimo yabo.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingingo ya 101 nihinduke
Umusaza wacu Paul Kagame turamushaka atuyobore igihe cyose kugeza yumvishe akabaraga gashize
Iyo babaha amezi abiri bakaba baduhaye igisubizo cyiza.ingingo 101 nukuyihindura
Iyo komisiyo irimo inararibonye rero bizatuma itegeko nshinga rivugururwa muburyo bwiza abaturage twese twifuza nkuko twabisabye twandika amabaruwa yo guhindura 101
Iyo comisiyo ije ikenewe,gusa bazakorane ubuhanga n’ubushishozi.
ikaze mu kazi barahiriye maze batwihutishirize ibyifuzo dukomezanye na Kagame nta mwanya dutaye ngo turahindura dushaka abandi