Komiseri muri AU arasaba ko Ibyabaye mu Rwanda bitaba ahandi ku isi

Komiseri mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, Ambasaderi Ramtane Lamamra, arasaba ko ibyakorewe inzirakarengane z’Abatutsi mu Rwanda bidakwiye kongera kuba ahandi ku isi.

Ibi Ambasaderi Ramtane Lamamra yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera ndetse anasura ishuri rya gisirikare cya Gako muri ako karere, tariki 06/01/2013.

Yagize ati “ndizera ko ibi bidakwiye gusubira haba hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi. Ndatekereza ko uburenganzira bwa muntu bwahungabanyijwe bihagije, tukaba dufite noneho inshingano zo kurinda ubuzima bwe”.

Yavuze ko kuba abantu batandukanye mu bitekerezo no mu miterere ko bitabatanya, ahubwo ko bikwiye gutuma bahuriza hamwe, bakunga ubumwe bw’igihugu, aho kurema ubugizi bwa nabi.

Aho ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama beretswe kandi basobanurirwa ibijyanye n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye aho i Ntarama, ahari harahungiye Abatutsi bahakeka kuharokokera, kuko hari mu rusengero, ariko bakaza kuhicirwa.

Ambasaderi Ramtane Lamamra asura ingabo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.
Ambasaderi Ramtane Lamamra asura ingabo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.

Mu ishuri rya gisirikare i Gako, Ambasaderi Ramtane Lamamra yagiye kureba uburyo ingabo z’u Rwanda zitoza mbere yo kujya kubungabunga amahoro hanze y’u Rwanda cyane cyane mu ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudani.

Muri iryo shuri yeretswe imfashanyigisho, anasura ahakorerwa imyitozo ya gisirikare y’abitegura kujya mu mu butumwa bw’amahoro.

Ramtane yatangaje ko umuryango w’Afurika Yunzwe Ubumwe ishimira uruhare u Rwanda rugira mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere cyane cyane muri Sudani kuva muri 2004 ndetse vuba aha rukaba ruherutse kohereza abandi muri Sudani y’Amajyepfo.

Yakomeje agira ati “kuri twe biradushimisha kubona u Rwanda rwitabira ibikorwa by’amahoro; iyo umuntu aharanira gushakira abandi amahoro bigaragaza ko ayakunda kandi aha agaciro ikiremwamuntu; ni byiza ko abana ba Afurika bagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije umugabane wabo kuruta ko babikemurirwa n’undi uvuye ahandi”.

Ambasaderi Ramtane Lamamra atera igiti cy'urwibutso mu ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Ambasaderi Ramtane Lamamra atera igiti cy’urwibutso mu ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Muri uru ruzinduko Ambasaderi Ramtane Lamamra yari kumwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen. Frank Mushyo Kamanzi hamwe n’umushakashatsi muri komisiyo y’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, Aissa Touhayatou.

Uru ruzinduko rwa Komiseri mu bijyanye n’amahoro n’umutekano umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yagiriye mu Rwanda, ruje rukurikira urwo yagiriye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka