Kiyombe: Intore ziri ku rugerero ziratanga umusaruro

Usibye ibikorwa by’ubukangurambaga bukorwa mu baturage, intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare zitangaza ko ari ngombwa no gutanga umusanzu w’imbaraga zabo mu kubaka igihugu.

Kuri uyu wa 19 Gashyantare bafatanyije n’abaturage mu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri. Izi ntore zitangaza ko zahisemo gushyigikira uburezi ku ikubitiro, kuko zisanga ari urwego rw’ishingiro ry’iterambere by’umwihariko muri iki gice kigizwe n’imisozi.

Ikindi bitaho cyane nk’uko bitangazwa na Ntiritsimburwa Jean d’Amour ukuriye zi ntore mu murenge wa Kiyombo, ni ibikorwa remezo, aho binyuze mu miganda bafatanya n’abaturage mu guhanga no kubungabunga imihanda, ibi ngo bikaba bizafasha abaturage mu kugenderana no guhahirana.

Bamwe mu bitabiriye ibikorwa byo kurugerero bubaka ibyumba by'amashuri mu murenge wa Kiyombe.
Bamwe mu bitabiriye ibikorwa byo kurugerero bubaka ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kiyombe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiyombe butangaza ko buha agaciro ibikorwa by’uru rubyiruko, zikaba ari izindi mbaraga bwungutse mu kubaka no kuzamura iterambere.

Nyuma y’ubukangurambaga aba basore n’inkumi bamaze gukora mu baturage, ubu umubare w’abaturage bitabira ibimina warazamutse, ikindi izi ntore ngo zanagize uruhare mu gukosora amakosa ya bimwe mu bimina byari byarasenyutse kubera imicungirwe mibi y’umutungo w’abanyamuryango; nk;uko bitangazwa na Mwumvaneza Emmanuel uyobora umurenge wa Kiyombe.

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nayo ngo izi ntore zirayigiramo uruhare rushimwa n’umurenge wa Kiyombe, kimwe no guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kibereye aka gace.

Ibi rero nk’uko byagarutsweho n’ukuriye izi ntore zibarirwa kuri 65 ziri ku regerero mu murenge wa Kiyombe ngo ni ibikorwa bagiramo uruhare kugira ngo bagaragarize abaturage ko iterambere rishoboka muri aka gace kagizwe n’imisozi ihanamye.

Emmanuel Mwumvaneza, umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umurenge wa Kiyombe.
Emmanuel Mwumvaneza, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kiyombe.

Muri rusange umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko ubukangurambaga bukorwa n’izi ntore abuha agaciro cyane kuko ari bwo shingiro ry’ishyirwa mu bikorwa ry’izindi gahunda za Leta.

“Iyo umuturage agize ubukangurambaga bwiza n’ibikorwa birihuta…”; Mwumaveneza Emmanuel.

Mu butumwa butangwa n’umurenge aba basore n’inkumi barasabwa kuzakomeza umutima w’ubukorerabushake na nyuma y’amezi y’urugerero.

Hagamijwe ko ibikorwa by’izintore bigera ku batuye umurenge wa Kiyombe bose, ubu buri ntore yahawe umudugudu ishinzwe muri 67 ibarurwa mu tugari dutandatu tugize uyu murenge.

Ukuriye itorero ku rwego rw’akarere ka Nyagatare, Nicolas Rwaka, atangaza ko nyuma yo kubona ubushobozi izi ntore zifite mu iterambere ry’igihugu, na nyuma y’urugerero zizakomeza kwitabazwa mu bikorwa by’ubukanguramabaga no gutoza.

Ntiritsimburwa Jean d'Amour ukuriye intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kiyombe.
Ntiritsimburwa Jean d’Amour ukuriye intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kiyombe.

Atangaza ko iziri ku rugerero ari imwe mu nkingi zizatuma itorero ryegerejwe abaturage ku rwego rw’umudugudu ribyara umusaruro.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’itorero mu karere ka Nyagatare ivuga ko muri ki cyiciro cy’urugerero hatojwe intore 1387, uyu mubare ariko ukaba ushobora kwiyongera kuko hari abagera kuri batandatu bamaze kwakirwa muri Nyagatare baratorejwe ahandi.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka