Kivuruga: Abagabo bishimira ko umugoroba w’ababyeyi wakijije amakimbirane yo mungo

Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke baravuga ko kuva gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yatangira hari byinshi imaze kugenda ihindura mu miryango yabo, kuko henshi batakibana mu makimbirane nkayo babagamo mbere.

Ibi ngo bigaterwa nuko iyo bahuriye mu mugoroba w’ababyeyi baganira ku bintu bitandukanye birimo n’ibitagenda neza mu miryango, ubundi bakigishwa uburyo bakwiye kubana aribyo bigenda bifasha imiryango ituye muri uyu murenge wa Kivuruga kurushaho kubana nta makimbirane.

Yvette Muteteri avuga ko nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bakoze, ariko aho bagenda dukora isuzuma ry'uburyo umugoroba w'ababyeyi urimo gukora mubuhamya babona bwinshi, babagaragariza ko amakimbirane agenda agabanuka.
Yvette Muteteri avuga ko nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bakoze, ariko aho bagenda dukora isuzuma ry’uburyo umugoroba w’ababyeyi urimo gukora mubuhamya babona bwinshi, babagaragariza ko amakimbirane agenda agabanuka.

Louis Nyirinkwaya wo mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Kivuruga, asobanura ko mu mudugudu wabo bahura kabiri mu kwezi muri uyu mugoroba w’ababyeyi bakaganiriramo byinshi kuburyo kuwitabira nk’umugabo hari n’inyugu yabigiriyemo nk’umugabo.

Ati “Nakuyemo ikintu cyiza cyane kuko kubona nabanaga n’umugore nitwumvikane neza tugatera amahane buri munsi nasanze cyari ikintu kibi cyane ariko ubu nta nibikibaho kandi nkaba narabyungukiye mu mugoroba w’ababyeyi.”

Ildefonse Mbaboneyaho wo muri uyu murenge wa Kivuruga, avuga ko amaze kwitabira umugoroba w’ababyeyi inshuro zigera 12 kandi akaba yarasanze ar’ibyingezi kuko mbere bateraga amahane n’abagore babo ariko ubu bakaba batakibikora.

Abagabo bafite imyunvire ko umugoroba w'ababyei ari uw'abagore gusa ngo siko bimeze.
Abagabo bafite imyunvire ko umugoroba w’ababyei ari uw’abagore gusa ngo siko bimeze.

Ati “ubundi twajyaga dutera amahane n’abadamu bacu ariko ubungubu ntabwo tugitera amahane kubera ko muri uwo mugoroba dukuramo ibyizere byo kwizerana, bakaduhana tukizerana kuko twakuyemo abayobozi batuyobora bajye baratwigisha uko bigomba kumera.”

N’ubwo ariko abagabo bo mu murenge wa Kivuruga bemeza ko umugoroba w’ababyeyi bawuzi ndetse bakaba banawitabira siko bimeze hose mu karere ka Gakenke, kuko usanga hari aho abagabo bagifite imyumvire yuko uyu mugoroba w’ababyeyi ari uwa bagore gusa bityo bigatuma batawitabira kuburyo batazi n’ibivugirwamo.

Yvette Muteteri ashinzwe ubukangurambaga mu nama y’igihugu y’abagore by’umwihariko agakurikirana Intara y’amajyaruguru, asobanura ko gahunda y’umugoroba w’ababyeyi itekerezwa byari kugirango ishobora kuzakemura amakimbirane yo mungo kandi ngo nubwo ntabushakashatsi barakora ariko babona hari umusaruro bitanga.

Ati “Wenda navuga ngo nta bushakashatsi bwimbitse twakoze, ariko aho tugenda dukora isuzuma ry’uburyo umugoroba w’ababyeyi urimo gukora mubuhamya tugenda duhura nabwo bwinshi, batugaragariza yuko koko amakimbirane agenda agabanuka kubera umugoroba w’ababyeyi.”

Abagabo bafite imyunvire yuko umugoroba w’ababyei ari uw’abagore gusa ngo siko bimeze kuko uyu mugoroba wateganyirijwe ababyeyi bose kuko ibibazo byo murugo bibareba bose kandi bikaba bidashobora gucemuka abagabo batabigizemo uruhare.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka