Kivu y’Amajyaruguru: Abaturage bavuga ko mu basirikare ba Kongo baje ku mupaka harimo na FDLR
Abaturage batuye mu duce twa Rugari na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Kongo zazanywe ku mupaka kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira harimo abarwanyi ba FDLR kuko bamwe ngo aho bakorera baba baganira aho bavuka mu Rwanda.
Bamwe mu baturage batashatse ko amazi yabo atangazwa bavuga ko abasirikare bazanywe Rugari ari Abanyarwanda ndetse badatinya no kuvuga Ikinyarwanda n’aho bavuka cyane cyane muri Ruhengeri na Nkuri ngo hakaba n’abafite amarangamuntu ya cyera yakoreshwaga mu Rwanda.
Abaturage batangarije Kigali Today ko aho izi ngabo zivuga Ikinyarwanda zikorera ibikorwa ahegereye ishyamba rya pariki y’ibirunga bya Micyeno na Karisimbi, ibirindiro bikaba biri ahitwa Bukima agasozi kegereye ishyamba ry’ibirunga.
Kigali Today yavuganye n’umwe mu bayobozi b’aho FDLR ivugwa maze atangaza ko kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira agace ka Kibumba, Gatare na Rugari kiyongereyemo ingabo zivuga Ikinyarwanda ariko atazi niba ari FDLR.
FDLR ngo yikoreza abaturage ibikoresho byayo ku gahato
Umwe mu bikorejwe intwaro kugera ku birindiro bya Bukima ahegereye ibirunga bya Micyeno na Karisimbi, avuga ko habarirwa ibikoresho bya gisirikare byinshi birimo amasanduku y’imbunda za mashini gani na RPG, ariko ngo mu gihe cy’ijoro hari ibindi bibunda binini babonye byikorerwa n’abasirikare babivanye mu kirunga cya Nyamuragira.
Abaturage bikorejwe intwaro bavuganye na Kigali Today bavuga ko batashoboye kumenya amazina y’ukuri y’abayobozi bayoboye izi ngabo kubera igitutu n’iterabwoba babashyiraho, ariko ngo uduce bajyanyemo ibikoresho birimo Runyini, ku mugezi wa Mugari, Rwaza, no kuri bariyeri iri ku muhanda usohoka pariki winjira Rugari.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuga ko nubwo FDLR ishyira intwaro hasi, ababikora ari abarwayi n’abadashoboye urugamba ariko ngo abashoboye urugamba bashyizwe muri Segiteri iyobowe na Omega ubarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru hafi ya Rusthuro.
Ibikorwa bya Gisirikare muri iyi Segiteri bikaba biyobowe na Coloneli Gakwerere ubu ufite ibirindiro muri Nyamuragira ahakurwa ibikoresho n’amabwiriza yo kwegera umupaka w’u Rwanda hashingiye ko FDLR itakwizera ko u Rwanda ruzemera gushyikirana nayo.
Abasirikare ba FDLR bazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda bavanywe Beni, Nyamirima na Walikale bazanwa ahitwa Katare na Rugari mu gihe abazanywe Kibumba bashyizwe mu ishyamba ry’umuturage witwa Rusangiza.
Abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi banze kujya aho bateguriwe na MONUSCO
Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo ritangaza ko taliki ya 11/8/2014 ryateguye imodoka zo kuvana abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Kanyabayonga kubajyana Kisangani ariko abarwanyi bari muri iyi nkambi barabyanga.

Imwe mu mpamvu yatumye abarwanyi ba FDLR bari Kanyabayonga banga kujyanwa mu kigo cya Kisangani bavuga ko bimwe mubyo bijejwe kugira ngo bajyanwe mu nkambi birimo kwizezwa imishyikirano hagati ya FDLR na Leta y’u Rwanda, icyifuzo cyatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda hamwe n’intumwa y’Amerika mu karere.
Kuva taliki ya 30/5/2014 nibwo ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwatangije igikorwa cyo gushyira intwaro hasi, abarwanyi 105 bakaba barahise bashyira intwaro hasi ariko kugera taliki ya 30/7/2014 abamaze kwishyikiriza ikigo cya MONUSCO bagera kuri 300 mu gihe umutwe wa FDLR wahawe n’umuryango wa SADC amezi atandatu kugira ngo ube washyize intwaro hasi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
wowe wavuze ngo batanze ibikoresho bishaje, wagiraga ngo batange ibishya batagira? ndabaza umunyamakuru.
wowe wavuze ngo batanze ibikoresho bishaje, wagiraga ngo batange ibishya batagira? ndabaza umunyamakuru.
FPR Yagaruye Amahoro Mu Rwanda 1994 Muri Sudani Barayishi Umutekano Niwose Congo Nayo Twabikora Pe, Bahamagare Kagame Abahe Umusada Ibanga Ntiyaribereka RDF Irikwisonga Mubyose
Congo Ifite Ibibazo Ariko Bemeye Baga Fatanya Numusaza Bagaku Imitwe Fdlr M23 Bivuyemo Twese Twakwishima
Imana iracya dukunda twe abanyarwanda abashaka intambara bamenyeko ntakiza cyayo abobarwanyi nibatahe kuneza bazakirwa urwanda ntawahejwemo ariko nibadashaka gutaha bareke kuguma guhungabanya umutekano
Imana iracya dukunda twe abanyarwanda abashaka intambara bamenyeko ntakiza cyayo abobarwanyi nibatahe kuneza bazakirwa urwanda ntawahejwemo ariko nibadashaka gutaha bareke kuguma guhungabanya umutekano
Nasaba abayobozi b’urwanda ko nibongera kuvogera ubutaka bwacu bazabaha bazabaha gasopo igaragara;kuko kudakubita imbwa byorora imisega.
Nubwo tutifuza intambara, ariko niba bayishaka bamenyeko imbaraga zakoreshejwe tubirukana ubu zikubye inshuro nyinshi cyane. Inama nabagira ni ugufasha intwaro hasi bakaza tugafatanya kubaka igihugu kuko abanyarwanda twarapfuye bihagije ntitwifuza ko hari uwakongera kuburira ubuzima bwe mu ntambara.
Ibyo utangaza ni ibintu bigaragaza ko hariho gutegura intambara. wari ukwiye kutubwira birambuye icyo impande zose zirebwa n’ikibazo zibivugaho. Ukababaza nk’umunyamakuru ukageza kubasomyi ibyo batekereza n’imigambi yabo. Ese Loni itekereza iki? Kuki ibyo bikorwa bakabyihorera? Ese haba hari ibihugu byihishe inyuma y’ibyo uretse Congo ya Kabila? Ibyo bihugu byaba ari ibihe? Ese u Rwanda rwo rubibona gute? cg se Uganda kuko si kure? Duhe ibisobanuro birenze ibyo utangaza. Urakoze.
FDLR sibwo bwa mbere yaba iteguye intambara ku Rwanda.
Gusa si nabwp bwa nyuma yaba irashwe ku manywa y’ihangu.
RDF izabarasa bibsaze iycabazanye.Jye sinansbitindaho .
Yewe Mana we!! !! ! !
bahegera bareka ingabo z;u Rwanda ziri mazo ku buryo nta kibazo abanyarwanda bakwiye kugira
FDLR ihungabanya umutekano w’akarere muri rusange kandi abibizahariramo abenshi ni abaturage ba Congo sinzi impamvu rero Kabila akomeza kubaha umugisha? ONU igomba gukoresha imbara ndetse nubbubasha ifite ikarwanya izo nyeshyamba kuko baratubangamiye.