Kivu Serena Hotel yifatanyije n’abana mu kwizihiza Noheri
Abana biga ku Kigo cy’Inshuke cya Key of Life mu Murenge wa Rugerero basangijwe Noheri na Kivu Serena Hotel.
Abana b’incuke 50 hamwe n’abarezi babo n’ababyeyi basangiye Noheri n’ubuyobozi n’abakozi ba Serena Hoteli Hotel tariki a 24 Ukuboza 2015 banifurizanya umwaka mushya muhire.

Abana bafashijwe kwizihiza Noheri bambikwa imyenda mishya, bakina imikino itandukanye ndetse banahabwa impano za Noheri zirimo imipira yo gukina ku bahungu n’ibikinisho ku bakobwa.

Umuyobozi wa Key of Life School, Tuyisenge Francine, avuga ko bishimiye gufashwa kwifatanya n’abana bigisha kwizihiza Noheri ndetse bakaba banahawe ibitabo by’abana.
“Twari dusanganywe ibitabo by’abarezi, ariko nta bitabo by’abana twari dufite none turabibonye, ubu abana bazajya bashobora gusubira mu masomo ndetse bagendane na mwalrimu. Birashimishije kandi turashimira Serena Hoteli yadutekereje.”

Umuyobozi wa Kivu Sererna Hotel, Duncan Lewa, avuga ko bamaze imyaka itatu bahinduye uburyo bwo kwizihiza Noheri.
Yagize ati “Twahisemo kujya twishimana n’abana baba batari bubone abo bishimana. Ubu twasangiye n’abana b’incuke, turakinana ndetse tubaha ibitabo.”

Ibikorwa byo guha abana Noheri byabereye mu busitani bwa Hoteli ya Kivu Serena, abana bahabwa umutsima wagenewe umunsi mukuru wa Noheri banifurizwa gusoza neza umwaka wa 2015 neza.
Buri mpano bahaye umwana ikaba ifite agaciro k’amadolari y’Amerika 30 ni kuvuga abarirwa mu bihumbi 23FRW.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|