Kitabi: Ihuriro ry’abana ryimirije imbere kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana
Abana bahagarariye abandi mu midugudu, mu tugari ndetse no ku rwego rw’umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu nama yabahuje tariki 9/8/2013 batangaje ko mu byo ihuriro ryabo rishyize imbere harimo guhangana n’imirimo mibi ikoreshwa abana.
Abana bahagarariye abandi bavuga ko hakiri abana bakoreshwa imirimo mibi ndetse ivunanye nko kwikorera imizigo badashoboye no kujyanwa mu mirima y’ibyayi gusoroma icyayi, gusa ngo uru rugamba rwo guhangana nabyo bakaba bararutangiye.
Maniraguha Solange, uhagarariye abandi bana mu murenge wa Kitabi yagize ati “Abana ibibazo bakunze guhura nabyo ni ugukoreshwa imirimo mibi ivunanye cyane cyane nko kujyanwa mu cyayi, ariko abenshi twagiye tubashishikariza bakabireka”.

“Usanga nk’abana ababyeyi bakibakoresha imirimo ivunanye, bakibikoreza cyane nk’imitwaro baba batabasha cyangwa bakabohereza nko gusoroma ibyayi kandi biba bidakwiriye abana,” Shema Richard ukuriye abana mu kagari ka Mujuga.
Nyuma yo gukarishya ubwenge mu nama y’umunsi umwe, abana bahagarariye abandi mu murenge wa Kitabi biyemeje ko bagiye kurushaho kwegera ababyeyi bakabakangurira kurinda abana imirimo mibi ivunanye, ngo kuko n’ubwo bari babitangiye bitaracika burundu.
Aba bana kandi ngo bafite n’umugambi wo gukangurira bagenzi babo baba mu muhanda gusubira mu miryango bakayoboka amashuri ndetse bagaca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Védaste Habinshuti, umukozi w’umushinga World Vision, umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe mu kurengera abana no kubateza imbere, yibukije abana bahagarariye abandi ko bagomba kumenya uburenganzira n’inshingano by’abana bakanabisangiza abandi, bagafata iya mbere mu kubiharanira no kubishyira mu bikorwa.

Yababwiye ko kuba abana bagomba kurindwa imirimo mibi bitavuze ko batagomba gufasha ababyeyi mu mirimo iri ku rugero rwabo.
Abana bahagarariye abandi basabwe kandi kwegera ababagiriye ikizere bakumva ibibazo bafite ndetse n’ibisubizo bifitemo bakabakorera ubuvugizi kuko aribwo bazaba buzuza inshingano zabo.
Intego rusange y’ihuriro ry’abana ni uguha umwana urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa no ku bireba igihugu cye, kandi abantu bakuru bakamutega amatwi hagamijwe gushyira mu bikorwa ihame ryo kwita ku bifitiye umwana akamaro kurusha ibindi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|