Kirehe: Yitabye Imana azize kugwirwa n’igisenge cy’inzu
Alphonsine Nyiraneza w’imyaka 16 wari utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya Kirehe mu karere ka Kirehe, amaze kugwirwa n’igsenge k’inzu, kuri uyu wa 12/10/2012.
Iyo mpanuka yaturutse ku mvura ikabije yaguye igasenya amazu 23 ibisenge by’inzu byose bikavaho naho andi 17 asenkuka ibice, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali, Yves Nshimiyimana, nyakwigendera yari atuyemo.
Nshimiyimana yatangaje ko igisenge kikimara kumugwaho yahise agezwa ku bitaro bya Kirehe ariko ntashobore kurokoka.
Muri ayo mazu yangiritse harimo n’urusengero rwa ADEPR hamwe n’urusengero rwa ELIM, aho ibisenge byazo byose byahise biguruka.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imihe iruhuko ridashira