Kirehe: Yasabye imbabazi mu izina rya musaza we wakoze Jenoside
Ubwo hatangizwaga icyumweru c’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kirehe, hagaragaye umukobwa wasabye imbabazi mu izina rya musaza we wakoze Jenoside ariko akaba atakiriho.
Nyiranzage Felisita utuye mu murenge wa Kigina avuga ko musaza we yakoze Jenoside akajya aza akabyigamba bikaba aribyo byatumye we aza gusaba imbabazi mu izina rya musaza we.
Uyu mukobwa avuga ko yasabye imbabazi mu izina ry’umuryango we kandi arashima Leta y’ubumwe kubera ko yashyizeho gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko bituma buri muntu wese yiyumvamo ko ari Umunyarwanda.
Muri uwo muhango wabaye tariki 25/11/2013, Mwunamuko Cassier utuye mu murenge wa Kigina nawe yavuze ko asaba imbabazi ku byo yakoze mu gihe cya Jenoside akaba avuga ko yanasabye imbabazi abo yahemukiye kandi ko bazimuhaye akaba ubu nawe abona ko yabaye Umunyarwanda kuruta uko yakwibonamo amoko.

Kabogo Augustin wacitse ku icumu yavuze ko ubu barenze ibijyanye n’ubwoko ubu babaye Abanyarwanda kuko babanye neza n’umuryango wa Mwunamuko Cassier wababahemukiye.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yasabye abaturage batuye mu murenge wa Kigina ko buri muntu yareba mugenzi we akamubonamo ko ari mugenzi we w’Umunyarwanda kuruta uko yamubonamo ibindi bintu bijyanye n’amoko.
Umukozi muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yasabye Abanyarwanda bose gukomeza gahunda yo kuba Abanyarwanda kandi bagakomeza kubana neza nko mu gihe cyashize aho wasangaga bose bahuje nta by’ubwoko byahabaga.
Iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge kizihizwa ku nshuro ya gatandatu gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi umunyarwanda”.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|