Kirehe: Rusumo igiye kubyazwa amashanyarazi angana na megawatts 83

Nyuma y’uko huzuye ikiraro gishya ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya, ubu hagiye gukurikiraho umushinga wo kuhubaka isumo rizatanga amashanyarazi angana na megawatts 83 azasaranganwa u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.

Umushinga wo kubyaza amashanyarazi isumo rya Rusumo wagombye kuba waratangiye, wadindijwe no kuba harakomeje gukorwa inyigo mu rwego rwo kurengera abaturage n’ibidukikije rukazatangira kubakwa mu ntangiro z’umwaka wa 2015 rukazuzura rutwaye miliyoni zirenga 340 z’amadorari y’Amerika.

Iri sumo rizabyazwa megawatts 83 z'amashanyarazi.
Iri sumo rizabyazwa megawatts 83 z’amashanyarazi.

Uwo mushinga wo kubyaza amashanyarazi isumo rya Rusumo ntureba u Rwanda gusa, urareba n’ibindi bihugu bisangiye iryo sumo n’u Rwanda ari byo Tanzaniya n’u Burundi, bityo izo mega watts 83 z’umuriro zikazasaranganywa n’ibyo bihugu, hakaba hateganywa ko u Rwanda ruzabona megawatts zisaga 26.

Iryo sumo rizubakwaho n’ibindi bikorwaremezo bizafasha amazi gutanga amashanyarazi ndetse bikazifashishwa na ba mukerarugendo baza kureba ibyo byiza nyaburanga.

Iyo misozi iri hakurya ni muri Tanzaniya.
Iyo misozi iri hakurya ni muri Tanzaniya.

Ingo zisaga ijana zituriye iryo sumo zizimurwa mu rwego rwo gutegura neza iyubakwa ry’urwo rugomero amafaranga y’ingurane akazatangwa na banki y’isi; nk’uko byasobanuwe ubwo umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo, Tihabyona Jean de Dieu, yasuraga ikiraro gishya cya Rusumo kuri uyu wa 06/11/2014.

Ikiraro gishya cyakemuye ibibazo bitandukanye

Munyanshongore Honoré umukozi mu ishyirahame nyarwanda rigamije iterambere mu gutwara abantu n’ibintu (Rwanda Transport Development Agency) avuga ko ikiraro gishya ari kinini ugereranyije n’icyari gisanzwe kuko gifite uburebure bwa metero 80 n’ubugari bwa metero 10,5 bityo imodoka ebyiri zikaba zabisikana mu gihe igishaje bitashobokaga.

Icyo kiraro cyubatswe ku bufatanye n’u Rwanda na Tanzaniya ku nkunga y’Abayapani cyuzura gitwaye miliyoni 30 z’amadorari y’Amerika. Imirimo yo kucyubaka yamaze imyaka ibiri yarangiye mu kwezi kwa Kanama 2014.

Ikiraro cya Rusumo gishya gifite m 80 z'uburebure na m 10,5 z'ubugari.
Ikiraro cya Rusumo gishya gifite m 80 z’uburebure na m 10,5 z’ubugari.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo avuga ko mu bukungu isumo n’ikiraro bya Rusumo bifite uruhare runini mu iterambere ry’akarere, akaba asaba abikorera kuhubaka ibikorwaremezo bitandukanye kugira ngo abahasuye babyifashishe nka hoteri z’icyitegererezo n’ibindi.

Yakomeje agira ati “turashishikariza ba rwiyemezamirimo kuhubaka ibikorwaremezo ndetse tukaba turi kumvikana n’abikorera kugira ngo tuhubake isoko ryitwa Cross border trade market rizakorerwamo ubucuruzi ku bikoresho byose byambukiranya umupaka.”

Ikiraro gishya gitandukanye n'igishaje.
Ikiraro gishya gitandukanye n’igishaje.

Gumiza Fréderic, umwe mu baturage baturiye ikiraro gishya avuga ko aho ikiraro gishya cyuzuriye akazi kabaye kenshi ubushomeri buragabanuka.

Ati “aho iki kiraro cyuzuriye turabona akazi kenshi kuko imodoka zabaye nyinshi ubundi hanyuraga imwe none zibisikana ari ebyiri nta nubwo inini yabaga yahanyura ubu akazi kacu kariyongereye.”

Ibikorwa remezo ku mupaka wa Rusumo ngo biracyari bicye barateganya kubyongera.
Ibikorwa remezo ku mupaka wa Rusumo ngo biracyari bicye barateganya kubyongera.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo arasaba abantu kuza gutemberera akarere ka Kirehe ndetse no ku isumo rya rusumo bakirebera ibyiza nyaburanga.

Yagize ati “kubera ibikorwa n’ibyiza nyaburanga biboneka ku isumo rya Rusumo ndetse n’ikiraro cya Rusumo kibereye ijisho turashishikariza abantu baba abanyarwanda baba abanyamahanga kuhatemberera bakibonera ibyo byiza bitatse Kirehe”.

Utwo dusozi twitegeye isumo batwita ibere ry'inkumi.
Utwo dusozi twitegeye isumo batwita ibere ry’inkumi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IKINDI KANDI MUKOMEZE KWAGURA UMUJYI WACU WA RUSUMO BIZARUSHAHO KUDUSHIMISHA MURAKOZE CYANE

THEONESTE yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

mu Rwego rwo kwongera amashanyarazi dufite muri iki gihugu twigeuye ko ayazava muri hano ku rusumo azunganira ayo dufite

victoria yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

nukuri ndababwiza ukuri imbere hazaza higihugu cyacu hari kunshimisha cyane ibi biranyeka neza ko 2020 vision turi kuyisatira neza cyane ibi amashanyarazi uko agenda yiyongera ninanko byorsohey abikorera nabturage muri rusange kuva mu bwigunge n’icuraburindi bakabasha gukora biboroheye kandi ahageze umuriro guterimbere ninko kurebabaho

damas yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka