Kirehe: Perezida Kagame yabasabye kudahora bategereje abagiraneza
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 14/11/2014, yasabye abaturage b’ako karere n’Abanyarwanda bose guhaguruka bagakoresha ubushobozi bwabo bakigobotora inkunga z’abagiraneza.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Kirehe, Perezida Kagame yashimangiye ko iki gihe igihugu ayoboye gifite ubushobozi bwose bwo kwiteza imbere kikihaza, cyikazigobotora kubeshwaho n’inkunga z’abanyamahanga.
Umukuru w’igihugu yagize ati "Nta mpamvu n’imwe twaba tudakoresha ibyo dufite byose ngo twihaze, ubu Umunyarwanda akaba agiteze amaramuko ku nkunga y’abagiraneza."

Muri uru rugendo Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abatuye icyo gihugu bakomeza kubeshwaho n’abo yita abagiraneza, basanzwe batanga hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’icyo gihugu.
Aha kandi Perezida Kagame yanenze ababa batabyaza umusaruro wose ukwiye ibyo bafite kuko ngo bigira ingaruka ku gihugu cyose.
Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko mu ntara y’Iburasirazuba, aho kuri uyu gatanu yasuye akarere ka Kirehe nyuma yo gusura akarere ka Nyagatare ku munsi wabanje.
Andi makuru ku ruzinduko rwa Perezida Kagame mu karere ka Kirehe turacyayakurikirana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
“ umugabo arigira yakwibura agapfa” ni ngombwa gukora ibishoboka byose abanyarwanda bagaharanira kwigira kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Dushyigikiye gahunda ya Perezida Kagame,uhora adushishikariza ,twe nk’abanyarwanda ko twaharanira kwigira tugacuka ku gutega amakiriro ku bagiraneza.
iterambere rimaze kugera i Kirehe mu myaka 20 kandi nanubu inzira irakomeje, kuyoborwa neza nicyo bivuga