Kirehe: Nyuma y’imyaka 20 baba mu ishyamba ntibakibuka amazina y’ababyeyi babo

Mujawamariya Florentine na Akimanizanye Angélique nyuma yo kuva mu ishyamba rya Karehe muri Sud Kivu barishimira ko bageze mu Rwanda, gusa bakagira imbogamizi zo kumenya aho bari batuye kuko batacyibuka neza n’amazina y’ababyeyi babo.

Mujawamariya ufite abana batatu aravuga ko yagiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) mu mwaka wa 1994 afite imyaka itanu. Ngo babaye mu ishyamba kugera ubwo ashatse umugabo w’umunyarwanda barabana nyuma mu ntambara umugabo we baramurasa ahitamo gutoroka agaruka mu Rwanda.

Yagize ati “murabona uko nabaye byose ni ubuzima bubi twabagamo mu ishyamba umugabo wanjye baramurashe nigira inama yo kugaruka iwacu kuko ubuzima bw’ishyamba ni bubi, ubu nje ntorotse iyo bamenye ko ushaka kugaruka mu Rwanda barakwica”.

Mujawamariya akomeza avuga ko yishimiye kuba ageze mu gihugu cye cy’u Rwanda ngo aho yanyuze hose kuva Rusizi kugera Kirehe nta kibazo yagize kuko bagiye babona ubufasha.

Bishimiye kugera mu Rwanda ariko ntibibuka amazina y'ababyeyi babo.
Bishimiye kugera mu Rwanda ariko ntibibuka amazina y’ababyeyi babo.

Akimanizanye w’imyaka 24 uvuga ko yagiye muri RDC afite imyaka ine, avuga ko ubuzima bari babaye ho mu ishyamba bwari bubi cyane kubayo uri umukobwa ari ibibazo. Ngo nyuma yo gufatwa n’umunyekongo ku gahato ngo barabanye amufata nabi ku buryo byageze aho aratoroka ahitamo gutaha.

Yagize ati “mu ishyamba twarahohoterwaga niyo mpamvu umugabo yamfashe ku ngufu ubu twari tumaze kubyarana abana babiri tubaho nabi, urabona ukuntu aba bana bameze. Uburyo twabagaho bwari bubabaje niyo mpamvu namucitse nditahira”.

Batangajwe n’uburyo basanze u Rwanda kuko mu ishyamba babagaho nk’imfungwa ngo bagize uwo bumva avugana n’umunyarwanda bahita bakwica.

Didas Habineza Ushinzwe imiturire n’ibiza mu karere ka Kirehe yabajije abo bagore amazina y’ababyeyi babo cyangwa benewabo baba bazi basigaye mu Rwanda n’aho bari batuye mbere yo guhunga, bagaragaza ukujijinganya no gushakisha ndetse n’aho bari batuye byabagoye kuhamenya.

Mujawamariya avuga ko yabwiwe ko iwabo ari i Kirehe i Nyakarambi.

Akimanizanye we akavuga ko avuka i Rusumo agira ati “bambwiye ko iwacu ari Rusumo, erega natwe muraturenganya ubu se ko nagiye mfite imyaka ine murumva koko twaba tubyibuka n’ubuzima bubi tuvuyemo?”

Barifuza gufashwa bakibera mu Rwanda rwababyaye kuko ngo mu ishyamba ntacyiza kibayo ngo ni ibibazo gusa n’imihangayiko.

Habineza yavuze ko akarere kagiye kubafasha kakabashakira aho kuba bagakomeza no gushakisha uburyo babahuza n’imiryango yabo bagatuzwa.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka