Kirehe: Nubwo bitabira kwipimisha SIDA ntibarasobanukiwe uko yandura

Nubwo abaturage bo mu Krere ka Kirehe bipimisha SIDA ari benshi, bamwe mu bo twasanze mu Kigo Nderabuzima cya Kirehe tariki 16 Kanama 2015 ntibazi uburyo yandura.

Ubwo bari bategereje ibisubizo abandi bari ku murongo bipimisha, bamwe muri bo bagarazaga ubumenyi buke ku myandurire ya SIDA.

Ku murongo baba ari benshi bashaka kwisuzumisha.
Ku murongo baba ari benshi bashaka kwisuzumisha.

Nyirabuhizi Marcelline agira ati “Ntura ndwara buri gihe, nubu mvuye mu bitaro naje kwipimisha ngo menye icyo ndwaye kuko mfite umwana w’umukobwa wanduye ahora ambwira ngo uwamuha nanjye nkarwara nkawe. Bintera ubwoba ko ashobora kuyinaga mu gikoma.”

Avuga ko ari umupfakazi adaheruka umugabo ariko ngo kurwara kwe kwa buri kanya bimutera impungenge ku buryo ngo asanze ari muzima yashima Imana.

Ndimubeza Théophile, , na we ati “Naje kwipimisha ngo menye ko naba narangiritse. Ntegereje igisubizo n’ubwoba, gusa ntacyo nikeka ariko twumva ngo n’ibyuma biranduza mwadusobanurira.”

Nubwo abenshi bataracengerwa neza n’uburyo SIDA yandura bazi uburyo bakwitwara basanze baranduye.

Abenshi bamaze kumenya akamaro ko kwisuzumisha agakoko gatera Sida nubwo hari abatazi uko kandura.
Abenshi bamaze kumenya akamaro ko kwisuzumisha agakoko gatera Sida nubwo hari abatazi uko kandura.

Mukabageni Spéciose agira ati “Ntegereje igisubizo nikiza ari kibi ndihangana nkurikize inama za muganga nkafata ingamba zo kutanduza abandi ndetse nkanabivuga kuko kwanduza abandi ni ugusenya igihugu.”

Nsengiyumva Justin, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Kirehe, avuga ko gahunda yo gukangurira abaturage kwipimisha SIDA ari ukubafasha kumenya uko bahagaze bagirwa n’inama uko bakwiye kwitwara bahabwa inyigisho z’uko SIDA yandura n’uko bayirinda.

Asaba abaturage kugana Ikigo Nderabuzima cya Kirehe bagapimwa kuko ari igikorwa cya buri munsi kandi nta n’ikiguzi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Haaaaahahahahhhhhhhhhhhhhhhhh abaturage we!!!

Pilote yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Mujye mubabwira baze bipimishe naho uko yandura mubireke iyangombwa se si uko batayirwara?

Alias Lambert yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Abaturage ni abana beza cyangwa baba bajijisha ngo ntibazi uko sida yandura?

Gitore yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka