Kirehe: Ngo batoye neza ariko umutima nturajya mu gitereko

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kirehe baravuga ko batoye neza ariko ngo ibyishimo ntibiza bataramenye icyavuye mu byo batoye ngo umutima ubashe gusubira mu gitereko.

Twabitangarijwe na bamwe mu bo twasanze kuri site yo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kirehe hahuriye utugari tubiri Gahama na Kirehe tugizwe n’imidugudu 16.

Ibiro by'amatora bari babitatse.
Ibiro by’amatora bari babitatse.

Mugabo Gaetan twasanze amaze gutora yagize ati “Ubu ntacyo nakwishimira nzabishima nyuma y’uko babitangaza kuko ntaramenya neza aho biguye. Icyo nzi ni uko natoye neza, nimbona uwo natoye kandi nkunda atsinze ni bwo nzishima ubu ntabwo umutima urajya mu gitereko”.

Uyu musaza w’imyaka mirongo 71 avuga ko agiye kugera mu rugo gato akagaruka bakabarura ahibereye.

Ati “Ngiye imuhira gato ngaruke kuko iwanjye ni hafi ndibuze babarure mpari aho gutegereza amakuru”.

Saa kumi n'ebyiri z'igitondo abarutarage bari bakubise buzuye.
Saa kumi n’ebyiri z’igitondo abarutarage bari bakubise buzuye.

Abandi bategereje ibyishimo nyuma y’ibiva mu ibarura ni abatoreye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakarambi bo mu Kagari ka Nyabikokora kagizwe n’imidugudu 14 n’abaturage batora ibimbi 3 na 855.

Kagirimpa Juvenal, amaze gutora, yagize ati “Ndi mubazindutse kuko naraye ari byo ntekereza ngo hatagira untanga gutora, mfite ibyishimo byo kwitorera Itegeko Nshinga ribereye abanyarwanda bose. Ubushobozi nari mfite ndabutanze ahasigaye ni ahabashinzwe ibarura, turabasabye batubarurire amajwi neza”.

Gutora mu Karere ka Kirehe byaranzwe no kuzinduka cyane ku baturage aho mu rukerera saa kumi n’imwe abenshi bari bageze ku biro by’itora abandi bagenda mu mihanda ari na ko bahamagarana bibutsanya ko bwakeye bakagana ibiro by’itora.

Habanje indahiro y'abatoresha.
Habanje indahiro y’abatoresha.

Site z’amatora Kigali Today yabashije gusura byagaragaye ko ibiro by’itora byari byateguranwe isuku ndetse n’ibirango bitandukanye biyobora abaturage mu byumba batoreramo umudugudu k’umudugudu.

Mu ma saa tatu abagera kuri 90% bari barangije gutora, abagiye baza nyuma ni abakozi babanje gutanga serivise zihutirwa barimo abaganga, abashinzwe umutekano n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka twubake Urwanda tuzirikana ko ntawundi turusiganya,abanyamagambo bo batatwifuriza gukomeza guter’imbere baraza kuvuga byinshi byokuduca intege, ariko tubime amatwi nitwebwe tuzi aho duturuka, aho tugeze, naho dushaka kugera, nitwebwe ubwacu tuzahigeza rero, abatwunganira tubashimira naho abaduca intege tubima amatwi!

Jackson Murinda yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka