Kirehe: Impunzi zo mu Nkambi ya Mahama zirashima Perezida Kagame ku buhungiro yazihaye

Impunzi z’abarundi zigera mu bihumbi 27 ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, zirashimira leta y’u Rwanda cyane cyane Perezida Paul Kagame, ku buryo zakiriwe mu Rwanda zigahabwa n’uutekano bitandukanye n’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu zatsemo ubuhungiro.

Ibi babitangaje mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015, mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi.

Aho impunzi zishimiraga imyambaro Caritas yari izizaniye.
Aho impunzi zishimiraga imyambaro Caritas yari izizaniye.

Ni amwe mu magambo izo mpunzi zikunze kugaragaza zishimira Perezida n’abanyarwanda iyo zasuwe n’ubuyobozi. Niyukuri Francine avuga ko ashimira abanyarwanda na Perezida Paul Kagame kubera amahoro babona mu Rwanda.

Yagize ati “Perezida Kagame turamushimira gose ijana ku ijana kuko yadukoreye amateka, twaragiye tugera Tanzaniya ngo ntampunzi bashaka barugaye,abandi bati mu Rwanda barakira ijana ku ijana ni mujyeyo, twaraje dushika Gashora baratwakira tuza hano i Mahama dusanga mu Rwanda hari amahoro, tubayeho neza.”

Akomeza avuga ko yavuye i Burundi aburanye n’umugabo we ubwo bamutwaye ngo bamukubita bamuziza imigambwe ngo yanze kuyijyamo kubw’amahirwe ngo bahurira mu Rwanda.

Ati “Umugabo wanjye bamaze kumutwara najye ndahunga ngera mu Rwanda turahahurira none twaronse amahoro mugabo, imbonerakure nizo zatwirukankanaga zidutesha ibyacu, nta ngorane dufite nubwo twahura n’inzara turigonya tukavuga tuti ntakizodukoraho ngo kiduce agahanga.”

Barishimira ko babonye_amazi ahagije.
Barishimira ko babonye_amazi ahagije.

Kamagaju Odeta nawe aravuga ko kuba yarageze mu Rwanda amahoro yayabonye ati“ I Burundi nta cyifuzo tugifite yoba umwana yoba umutama nta gitekerezo dufite cyo gutaha twibereye mu mutekano, turashimira Perezida Paul Kagame waduhaye umutekano tukaba turyama tugasinzira.”

Si ugushimira uburyo bakiriwe mu Rwanda gusa bavuga ko bungutse byinshi

Impunzi z’Abarundi zivuga ko aho zigereye mu Rwanda zize byinshi cyane cyane ibyo bahuguriwe n’abayobozi bo mu Rwanda iyo basuye inkambi, bakigera mu Rwanda ngo batunguwe no kwakirwa n’abanyarwanda ndetse banakora umuganda.

Isoko ryo mu nkambi rirema buri munsi.
Isoko ryo mu nkambi rirema buri munsi.

Cishahayo Salvator yatangajwe no kubona abaturage baza mu Nkambi gukora umuganda noneho ageze ku basirikari n’abapolisi biramurenga.

Ati “Ibyo mbonye mu Rwanda birantunguye mbonye abaturage baza n’amasuka bakora ikivi (umuganda) numva birashimishije gusa ikintunguye ni ukubona abasirikari n’abapolisi bakora ikivi naryohewe, i Burundi ni ukuduhagarikira n’impoho wakererwa ho gato ukarya igiti.”

Minisitiri ushinzwe Seraphine Mukantabana ati muratugaburira, ko mutapfundikiye inkono.
Minisitiri ushinzwe Seraphine Mukantabana ati muratugaburira, ko mutapfundikiye inkono.

Ubwo Munisitiri muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi yasuraga impunzi yazisabye gukura amaboko mu muvuka bagakunda umurimo birinda gutegereza ko ikintu cyose bagikorerwa n’abagiraneza, akibivuga bwakeye mu gitondo abarundi biyubakiye isoko bahahiramo.

Ubu abashoboye gucuruza bamaze gutera imbere bagendeye kumpanuro Minisitiri yabahaye

Niyonizeye Elisée w’imyaka 18 acuruza ka butike, yavuze ko yatangije ibihumbi icumi none ngo mu kwezi kumwe amaze kugera kubihumbi 60, avuga ko yagize icyo gitekerezo nyuma y’ijambo rya Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi ubwo yasabaga abasore kwirinda ubunebwe bagakora.

Inkwi ziracyari nke.
Inkwi ziracyari nke.

Ako gasoko abarundi biyubakiye usangamo ibicuruzwa byose byifashisha mu rugo no mu isuku, Imyambaro, ibiribwa,ibinyobwa n’ibindi. Ngo ubwo bwenge babutojwe n’Abanyarwanda.

N’ubwo ubuzima bwo mu nkambi butabura ibibazo ariko bimwe biragenda bikemuka

Ikibazo cyari kiremereye impunzi ni ukubona amazi aho wasangaga imirongo ari miremire ku buryo hari abo bwiraga batariye kubera kubura amazi ariko ubu Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi k’ubufatanye na WASAC bamaze kugeza umuyoboro w’amazi mu nkambi k’uburyo nta kibazo cyamazi impunzi zifite.

Nyuma yo gukangurirwa gukunda umurimo umusore yishingiye Salon de coiffure.
Nyuma yo gukangurirwa gukunda umurimo umusore yishingiye Salon de coiffure.

Ikindi kibazo cyari icy’imyambaro ariko kiragenda gikemuka aho Caritas ku nkunga y’abakirisitu Gaturika hakusanyijwe miliyoni 51 zigurwamo imyambaro yagenewe impunzi.

Ubwo abepisikopi Gaturika n’abayobozi ba Caritas basuraga impunzi Terance Nzohabonayo uhagarariye impunzi yagaragaje ibyishimo byinshi, agira ati “Ikibazo k’impuzu cyari giteye inkeke none kirakemutse abakirisitu Gaturika turabashimiye k’ubwiyi mfashanyo.”

Imirire cyane cyane ku bana bato, ababyeyi batwite n’abonsa n’abageze mu zabukuri nayo ni ikibazo ariko imwe mu miryango itera inkunga iragenda ibikemura buhoro buhoro aho Umuryango w’ivugabutumwa mu Rwanda (AEE), ku bufatanye na Food for Hungry n’umuryango Tearfund binyuze muri Croix-rouge bamaze gufasha abo bafite ikibazo inkunga ya Sosoma n’ibindi bikoresho by’isuku,amabase, indobo amajerekani bifite agaciro ka miliyoni 20 y’u Rwanda bakaba biyemeza gukomeza gutanga imfashanyo.

MIDIMAR nayo ikomeje gutanga imfashanyo z’itandukanye zunganira izitangwa na UNHCR.

Ikibazo k’inkwi gikomeje guhangayikisha impunzi kuko zikiri nke ugereranyije n’umubare w’impunzi. Ni kenshi impunzi zitaka icyo kibazo aho zivugira ko ziburara cyangwa zikarumanga ibidahiye. Ibiryo zihabwa nabyo zivuga ko bikiri bike ko bikwiye kongerwa.
Uburwayi nabyo usanga bwiyongera ku mpamvu y’abaganga badahagije hakiyongera ho ko n’abagera mu 150 bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA batabona imiti ku gihe, bagasanga byazabaviramo ingaruka z’ibyuririzi n’abasirikari b’umubiri bagacika intege.

Muri rusange impunzi zishimiye uburyo zakiriwe mu Rwanda uko zibayeho n’uburyo zifashwa gukemurirwa bimwe mu bibazo zihura nabyo. Zikaba zikomeje kuvuga ko zitifuza gutaha mu gihe ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’umutwe w’imbonerakure wa Leta iriho kidakemuwe ngo uwo mutwe wamburwe intwaro.

Abayobozi b’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba n’Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba(EALA) bariga ku kibazo cy’uko amahoro yagaruka i Burundi impunzi zigatahuka.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Barundi shuti muntera agahinda. Buri wesw ahitamo uko umutimananama we umuha. Ku kibazo k’inkwi rero mu rumva ko hadafashwe indi migambi hakiri kare kizarushaho gukara. None rero ndabagira inama yo gusaba umushinga w’amashyiga ya rondereza. Ayo mashiga azatuma imkwi zakoreshaga k’umunsi za koresha iminsi ibili kugera kuri itatu. Hari n’ubundi bwenge n’umva mwasaba ko bugeragezwa: kubumba udutafali mu byatsi bicoce n’amase bikumishw muri iyi mpeshyi. N’aho ubundi igihe imvura izaba ihindukiye ikibazo cy’inkwi kizaba ingora bahizi. Ikindi kandi hari igihe ubwoba n’amaranga mutima bituma umwana w’umuntu ahinduka article de la diplomatie. Nyamara i Burundi ni amahoro mushatse mwava mumwanda mugataha. Imbonerakure ni baringa nk’imww yirukana inyoni ngo zitoni amasaka! Nyiri ukubashiramo ubwoba niwe ubifite mo inyunga. Ubugome bw’abanyapolitiki bazabubazwa. Abantu bari mu magorofa n’amashanyarazi namwe ngo murashima ko babakinze amagambo n’utuntu. Nibabarinde ubwoba (nyina w’urupfu) musubire mu byanyu!

Alias yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka