Kirehe: Impunzi za Mahama zigiye gukurwa muri shitingi zituzwe mu nzu z’amabati

Ku bufatanye n’imiryango inyuranye ifasha impunzi, Minisiteri ishinzwe Gukumira Ibiza no gucyura Impunzi(MIDIMAR) yatangiye umushinga wo kubakira impunzi inzu zisakaje amabati mu rwego rwo kuzituza heza.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa 20 Kamena 2015 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Iimpunzi mu nsanganyamatsiko igira iti “Impunzi ni Abantu Basanzwe bari mu Bihe Bidasanze” hakaba hakozwe umuganda wo guhoma inzu zatangiye kubakwa hagamijwe gutangiza gahunda yo kuvugurura inkambi hubakwa inzu zikomeye.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, atangiza igikorwa cyo kubaka Inkambi ya Mahama mu buryo buvuguruye.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, atangiza igikorwa cyo kubaka Inkambi ya Mahama mu buryo buvuguruye.

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Séraphine, yavuze ko kubakira impunzi biri muri gahunda ya MIDIMAR ku bufatanye n’imiryango inyuranye ifasha impunzi hagamijwe kuzituza heza.

Yagize ati “Kubakira impunzi inzu nziza ntibivuze ko hari gahunda yo kuba zizatinda gutaha ahubwo ni ukuzikura muri shitingi,i Mahama ni ahantu hashyuha cyane ku buryo byagira ingaruka ku baba muri shitingi. Ni mu rwego rwo kubafasha kuba heza n’ubwo bararamo umunsi umwe bagataha icyo twifuza ni uko baba ahantu heza nk’uko insanganyamatsiko ikangurira abakira impunzi kuzifata nk’abandi bafite uburenganzira busesuye”.

Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi wanitabiriwe n'abayobozi b'ingeri zitandukanye.
Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi wanitabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye.

Minisitiri Mukanatabana yakomeje gusaba impunzi kuzirikana uyu munsi badaheranwa n’agahinda bihesha agaciro kandi biyubaha kuko ngo nta joro ridacya.

Ngo kuba bahunze ntabwo ubwenge bwagiye, ngo baracyafite imbaraga n’ubwenge bwo gukora bakiteza imbere.

Saber Azam, Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye impunzi ko kuba zigiye kubakirwa inzu zikomeye bigaragaza agaciro baziha .Yanazijeje ko ikibazo cyazo kiri gushakira uburyo cyakemuka zigataha iwabo.

Minisitiri Mukantabana yasabye iimpunzi kuzirikana umunsi wazo zidaheranwa n'agahinda k'ibibazo zahuye na byo.
Minisitiri Mukantabana yasabye iimpunzi kuzirikana umunsi wazo zidaheranwa n’agahinda k’ibibazo zahuye na byo.

Ati “Tubabajwe no kuba muri hano mwagombye kuba muri iwanyu mu bikorwa byanyu, mukorera igihugu cyanyu. Ni yo mpamvu mboneyeho umwanya wo gusaba umuryango mpuzamahanga kugira ngo ukore ibishoboka byose amahoro agaruke mu gihugu cyanyu."

Yasabye impunzi kubaha umuco w’igihugu cyabakiriye wo kugira isuku, gukora umuganda no kugira uruhare mu kubungabunga ibindi bikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, asaba buri wese kwirinda icyateza amakimbirane mu nkambi kandi ngo uzabirengaho azahanwa n’itegeko.

Abarundi bari mu Nkambi ya Mahama bishimira Umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi.
Abarundi bari mu Nkambi ya Mahama bishimira Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi.

Impunzi zigiye kubakirwa inzu nshya ku buso bwa hegitari 50 ahateganywa kwakirirwa impunzi ibihumbi 40 mu gihe izimaze kugera muri iyo nkambi ya Mahama zibarirwa mu bihumbi 27000.

Mu gihe Inkambi ya Mahama imaze kwakira impunzi z'Abarundi zibarirwa mu bihimbi 27, ahagiye gutunganywa hakubakwa amazu meza hazaba hafite ubushobozi bwa kwakira impunzi ibihumbi 40.
Mu gihe Inkambi ya Mahama imaze kwakira impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihimbi 27, ahagiye gutunganywa hakubakwa amazu meza hazaba hafite ubushobozi bwa kwakira impunzi ibihumbi 40.

Aho inkambi igiye kuvugururirwa harateganywa kubakwa ibikorwa remezo binyuranye birimo isoko, ivuriro,amashuri n’ibindi.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka