Kirehe: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umunyeshuri

Mu kagari ka Kirehe mu murenge wa kirehe ku wa 03/02/2016 imodoka yavaga Ngoma yarenze umuhanda igonga umunyeshuri apfira mu bitaro bya CHUK I Kigali.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Pic-up ifite plaque RAC 502 S yagonze umwana witwa Ndayiragije Aristide w’imyaka 14 mwene Nkeshamugabe Céléstin na Bategure Domina bo mu kagari ka Gahama mu murenge wa Kirehe .

Iyo modoka yatangiwe n'ibiti
Iyo modoka yatangiwe n’ibiti

Hakizimana Jean Marie Vianney Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirehe avuga ko imodoka yari ifite umuvuduko ukabije.

Ati “Hari mu ma saa tanu mu mvura, imodoka iza ifite umuvuduko ukabije ikase ikoni iranyerera yiroha munsi y’umuhanda igonga umwana w’umunyeshuri”.

Akomeza avuga ko bahise bajyana uwo mwana n’abantu batatu bari muri iyo mdodoka mu bitaro bya Kirehe ariko umwana akomeza kuremba bakimugeza CHUK ahita apfa”.

Ngabonziza Emmanuel wari hafi y’umuhanda iyo mpanuka iba, yavuze ko imodoka ikimara kurenga umuhanda bahise batabara basanga abantu bari mu modoka babura ubuvamo bagerageza kubakuramo ariko kubera ko umwana imodoka yari yamunyuze hejuru bamubona nyuma bihutira kumugeza mu bitaro bya Kirehe.

Yakomeje kuvuga ko uwo mwana yaviriye mu nda ku buryo bamugejeje mu bitaro bya Kirehe ameze nabi umutwe watangiye kubyimba udashobora kumenya isura ye ahita yoherezwa CHUK.

Bavuga ko yari ifite umuvuduko ukabije
Bavuga ko yari ifite umuvuduko ukabije

Umunyamabanga Nshimgwabikorwa Hakizimana asaba abashoferi kugabanya umuvuduko ati“ turi mu itangira ry’amashuri abana ni benshi mu muhanda, rwose abashoferi bagendere ku muvuguko muke kuko impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ababyeyi b’umwana bari bategereje ko umurambo ugezwa i Kirehe mu gihe abari muri iyo modoka ubwo yakoraga impanuka bari kuvurirwa mu bitaro bya Kirehe.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko kweli kabiri kangahe Police yirirwa itanga ubukangurambaga ko tugomba kugendera ku muvuduko ukabije ariko ntago twumva, noneho mu mvura ukihuta koko nyamara iyihuse ibyara ibihumye nimushaka mujye mwumva impanuro

juma yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka