Kirehe: Ikibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze kigiye gusubirwamo

bamwe mu bakorera mu karere ka Kirehe batarangwaga na serivisi nziza bagiye kwisubiraho babaifashje n’ibavuye mu nama njyanama y’akarere, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 05/04/2013.

Iyi nama yari iyobowe na perezida wa njyanama y’akarere, Erneste Rwagasana, yareberaga hamwe uburyo ibyemezo bifatwa na njyanama bishyirwa mu bikorwa no kureba uko ingengo y’imari yakoreshejwe mu gihebwe.

Muri iyi nama umuyobozi w’akarere ka Kirehe Protais Murayire, yasobanuriye njyanama bimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye Gabiro tariki 28-30/3/2013.

Abagize inama njyanama y'akarere mu nama bakoze basuzuma ibitaragezweho n'uburyo bwo kubikemura.
Abagize inama njyanama y’akarere mu nama bakoze basuzuma ibitaragezweho n’uburyo bwo kubikemura.

yatangaje ko mu mwiherero bavuze ko byagaragaye ko hari inzego zidakorana neza bityo ugasanga akazi katagenda, abasaba gushyira ingufu mu mikoranire mu rwego rwo gukora akazi neza uko bikwiye. Yemerera abari muri iyo nama ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu mwiherero.

Njyanama y’akarere ka Kirehe yagejejweho uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 yateguwe, aho bateganya gukoresha miliyari zisaga umunani. Njyanama yabwiwe ko nta kibazo cy’amafaranga babona bazagira, bazakoreshwa mu bikorwa by’iterambere kuko byose bazajya babyishyura muri rusange.

Nyjanama kandi yarebye ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mihigo y’akarere aho igeze kuri iki gihe, irimo ibikorwa remezo, kubaka ibitaro bya Kirehe, hamwe no gutunganya uruganda rw’umuceri, inyubako z’utugari aho basanze zizarangirira igihe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bizaranginana n’igihe biyemeje.

kubaka gare ya Nyakarambi nabyo bateganya ko mu kwezi kwa kane ishobora kuba irangiye aho bari no kubaka Poste za Polisi mu mirenge ine zikaba zigeze kure n’inyubako inyubako z’imirenge SACCO.

Inama njyanama y’akarere muri rusange yasanze akarere kageze ku rugero rushimishije mu mihigo basabwa gushyiramo ingufu aho imihigo bigaragara ko byaba bitagenda neza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBI BYO NI IBIBAZO.NONE BAYOBOZI,NTIMUZONGERA GUSHAKA AMAJWI? IBI BIJYANYE N’ICYO MBONA KIRI KURI POLISI YA KIREHE N’UBWO BO BADATORWA.MWABONYE AHO UMUNTU AFUNGWA 2 WEEKS KANDI AFITE IMPAPURO Z’UBURWAYI BWO MU MUTWE,NGO AZABANZA ABURANISHWE? UYU NTIYARI UMUKOZI(UMWARIMU) MU KARERE:MANIRAKIZA TADEYO? NGO BARASHAKA INYOROSHYO.

KAMANA yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka