Kirehe: Ibyo bazigira mu itorero biyemeje kubisangiza abandi

Abarangije ayisumbuye 1503 bo mu karere ka Kirehe basanga itorero ry’igihugu rizabungura byinshi mu muco n’indangagaciro z’Umunyarwanda bakemeza ko bazabisangiza abandi.

Itorero ry’igihugu icyiciro cya 4 ryatangijwe kuwa11/01/2015 rihuza Inkomezabigwi zirangije ayisumbuye, mu minsi icumi bakajya mu cyiciro cya kabiri cy’urugerero aho bazakora imirimo y’amaboko yubaka igihugu.

Muzungu Gerald Meya wa Kirehe asaba urubyiruko kutamira bunguri imico y'ahandi
Muzungu Gerald Meya wa Kirehe asaba urubyiruko kutamira bunguri imico y’ahandi

Bamwe mu bitabiriye itorero bishimiye ibyo bagiye kunguka k’umuco n’indangagaciro z’Umunyarwanda.

Abayisenga Gentille ati“Ndishimye kuba ndi aha ntegereje guhabwa amasomo ku ndangagaciro z’Umunyarwanda,amasomo amwe tumaze kuyahabwa biraryoshye bizadufasha kuba muri sosiyete biduhe ingufu zo kubaka igihugu tunabisangize abasigaye imuhira”.

Nshimiyimana Edison ati “Najyaga numva itorero nkagira amatsiko none umunsi urageze mfite icyizere ko nzunguka byinshi ku ndangagaciro kandi sinzabyihererana nzabikangurura abandi maze twiyubakire igihugu”.

Abo ni urubyiruko 365 bitabiriye itorero kuri site ya Akagera International School
Abo ni urubyiruko 365 bitabiriye itorero kuri site ya Akagera International School

Gakuru Jean de Dieu Umutahira w’intore muri Kirehe avuga ko mu myaka itandatu bize byinshi ariko hakaba n’ibindi bagikeneye kumenya ku muco w’igihugu.

Ati “Mu mashuri mwatojwe byinshi ariko ubu mugiye kwiga indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, iyo umuntu ataye umuco aba ari igihindugembe, ntabwo aba icumu ntaba n’uruhindu ni yo mpamvu yitwa igihindugembe umuntu udafite umuco ntaho abarizwa, itorero ni aho rikuganisha ngo wubake igihugu”.

Muzungu Gerald Meya wa Kirehe yashimiye abitabiriye itorero ry’igihugu kubahiriza igihe,avuga ko bahamagawe mu kwiga umuco n’indangagaciro kugira ngo bazagire icyo bamarira igihugu cyabibarutse.

Bishimiye kuza mu itorero
Bishimiye kuza mu itorero

Yabasabye kuzakurikirana amasomo barangwa n’ikinyabupfura nk’intore kandi bakazaba umusemburo w’impinduramatwara.

Yabasabye kwirinda gukururwa n’imico y’ahandi ati“ Ibintu byinshi byicwa no kutagira kirazira, akenshi usanga urubyiruko rwaramizwe n’imico y’ahandi,kuba uru Rwanda rumeze neza tubikesha intwari zitanze,kirazira kutitangira igihugu cyawe,ntushobora gutera imbere utubakiye ku muco w’igihugu, turajya kwita amazina tukajya kuri interinet ugasanga dufashe amazina y’abazimu,abatinganyi kuko tuba tutazi impamvu zayo”.

Mu karere ka Kirehe urubyiruko rwitabiriye itorero 1503 abakobwa 656 n’abahungu 847 bagabanyije mu ma site ane muri Akagera International school, Lycée de Rusumo, ES de Rusumo na Rusumo High School.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka