Kirehe: Ibiyobyabwenge mu byatumye urubyiruko rwishora mu bwicanyi

Ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko uba tariki 22 Kanama, mu Karere ka Kirere urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zisenya igihugu.

Lit Col Eugène Karegeya, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kirehe na Ngoma yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi kuko ngo biri mu byakururiye urubyiruko kwishora mu bwicanyi.

Lt Col Karegeya yasabye urubyiruko kwrinda ibiyobyabwenge.
Lt Col Karegeya yasabye urubyiruko kwrinda ibiyobyabwenge.

Ati “Kuva 1990 kugeza 1994 urubyiruko rwahabwaga urumogi ngo rwishore mu ntambara rugera naho rubyigamba ku maradiyo nka RTLM bavuga ko babonye ingufu zo guhiga inyenzi kuko bamaze kunywa agatabi ko ku mugongo w’ingona, bakiroha mu masasu batazi ibyo barimo.”

Yavuze ko igihugu aho kigeze kidashaka urubyiruko rwitwara gutyo. Yagize ati “Hagize ugushuka ngo nywa itabi uraba intwari mwirinde kuko uwanyweye ibyo nta buzima aba afite, unywa urumogi ntaho aba ataniye n’umwiyahuzi kandi mwe igihugu kibatezeho byinshi.”

Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na we yasabye urubyiruko kuva mu ngesoo mbi birinda ibishuko.

Urubyiruko rwamuritse ibikorwa bimwe na bimwe rwagezeho.
Urubyiruko rwamuritse ibikorwa bimwe na bimwe rwagezeho.

Ati “Twumva ba sugar mummy na ba sugar daddy bashuka urubyiruko bakarujyana mu ngeso mbi, igihe cyose wemeye gushukwa ugakozwa ibibi menya ko ingaruka mbi zigutegereje. Ibaze gutangira ibinini bya SIDA uri umwana warabigizemo.”

Yakomeje abasaba kwiga bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha anababwira ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko ku isi ari ugusubiza amaso inyuma bagakosora ibibi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage asaba urubyiruko kwirinda ibishuko.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage asaba urubyiruko kwirinda ibishuko.

Mu kiganiro cyatanzwe na Gakuru Jean de Dieu, Umutahira w’Intore mu Karere ka Kirehe, yasabye urubyiruko gukunda igihugu barangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, umurimo unoze n’ibindi bikorwa byubaka igihugu.

Muri ibyo birori hamuritswe ibikorwa bimwe na bimwe by’ubusudizi, ubukorikori,ubuhinzi n’ubworozi bikorwa n’urubyiruko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Twahisemo kuba umusingi w’iterambere.”

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

rubyiruko nitwe hazaza hejo higihugu cyacu nitureke kwijandika mu biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwacu ndetse nubwigihugu muri rusange

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka