Kirehe: Huzuye ikigo cy’urubyiruko kizafasha mu kwita ku buzima bwarwo
Urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rurishimira ikigo rumaze kubakirwa mu Murenge wa Kirehe. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bisaga 20 bizajya bikorerwamo imirimo inyuranye ijyanye no gufasha urubyiruko mu buzima bwarwo bwa buri munsi.
Bamwe mu rubyiruko baravuga ko icyo kigo kigiye kubafasha guteza imbere umuco, imikino n’imyidagaduro batibagiwe no gukora baharanira kwiteza imbere no guteza igihugu imbere, barwanya ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi.

Havugimana Noël, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kirehe agira ati “iki kigo tugitezeho byinshi mu kongera ingufu muri siporo n’imyidagaduro tunarushaho gukora tukikura mu bukene. Ubwo tubonye ibibuga amakipe yacu aragira ingufu cyane cyane iy’umupira w’intoki (volleyball) isanzwe ihagaze neza mu gihugu”.
Yungamo ati “tugiye no gushyiraho amatsinda anyuranye nk’itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ubwiyongere bw’agakoko gatera sida, guteza umuco imbere n’ibindi”.
Rose Ukeye, nk’umwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ariko bakaba badafite akazi, arishimira ko ikibazo cy’ubushomeri kigiye gukemuka akifuza ko mu gutanga imirimo bakwibanda ku rubyiruko rudafite icyo rukora.

Anastase Ngendahimana, ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Kirehe avuga ko bagiye kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, no kubapima ubwandu bw’agakoko gatera Sida ngo bamenye uko bahagaze, guteza imbere siporo n’umuco n’ibindi.
Arakomeza agira ati “turifuza ko imikino n’imyidagaduro yarushaho gutera imbere mu gihe ikibuga cya Volleyball na Basketball bimaze gutunganywa hakiyongeraho n’ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri hafi gutungana”.
Icyo basaba Minisiteri y’Urubyiruko n’Akarere ka Kirehe ni ubufasha bwo gushyiramo ibikoresho bigezweho bijyanye n’Ikoranabuhanga, ibikoresho by’ubudozi, ububaji, ubwubatsi, n’ibindi.

Emmanuel Bigirimana ushinzwe gukurikirana ibigo by’Urubyiruko mu rwego rw’Igihugu arasaba urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe kubyaza umusaruro ibyo bikorwaremezo bagejejweho, bityo bakirinda ibikorwa byabashora mu ngeso mbi bagakora bakiteza imbere kandi ngo na Minisiteri y’Urubyiruko ntabwo izabatererana.
Iyo nzu yubatswe ku bufatanye bw’umushinga ushinzwe ubuzima by’imyororokere mu rubyiruko HDP (Health Development and Performance) ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 126 hakiyongeraho n’ibibuga bibiri bifite agaciro ka miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urubyiruko ruhawe amahirwe yo kubyaza umusaruro iki kigo maze ubuzima bugakomeza