Kirehe: Basezeranije imiryango 48 yabanaga bitemewe n’amategeko
Imiryango 48 yabanaga bitemewe n’amategeko hamwe n’abiteguraga kurushinga basezeranye imbere y’amategeko tariki 06/02/2013 mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kirehe.
Iyo imiryango isezeranye ibana neza bikarinda n’umwiryane mu miryango; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, wari witabiriye uyu muhango.
Yasabye abasezeranye imbere y’amategeko kubahiriza inshingano z’urugo bikaba byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Uyu muyobozi w’akarere yabibukije ko bagombye kujya bakora ikintu babanje kubyumvikanaho kuko aribyo bituma urugo rugenda neza.

Gusezeranira mu kagari ka Cyanya abaturage babyishimiye kuko aka kagari kamaze ukwezi kumwe bagatashye mu gihe bagatahaga bakaba bari bijejwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe ko bazajya basezeranira ku biro by’akagari kabo biyubakiye kuko batazongera kujya ku biro by’umurenge.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Nizeimana Théoneste, avuga ko yafashe gahunda yo kujya asezeranya abaturage mu kagari aho batuye aho kuza ku biro by’umurenge mu rwego rwo korohereza abaturage.
Nteziryayo Feniyasi avuga ko gusezerana bigiye kumuha ijambo imbere y’umugore we ndetse n’imbere y’amategeko kuko bigiye gutuma ajya agira icyo avuga mu bandi bagabo.

Mukahigiro Immaculée wari amaze imyaka 12 atarasezerana avuga ko kuba yasezeranye bitumye umwana we ahambwa ijambo akaba abishima kuko bigaragara ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage, akaba akangurira abandi baturage babana mu buryo butemewe n’amategeko ko nabo bakwitabira gusezerana.
Iki gikorwa cyo gusezeranya imiryango 48 mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama kibaye mu gihe mu Rwanda bari mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|