Kirehe: Bamwe mu bana batunzwe n’ibisigazwa byo muri resitora
Bamwe mu bana baturiye Santere ya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe batunzwe n’imyanda ituruka muri resitora bikanababera intandaro y’uburara.
Abo twasanze ahamenwa imyanda barya ibisigazwa biva muri resitora bavuga ko batajya barya ibiryo by’iwabo kuko ngo iyo batakoze imirimo yo mu rugo babima ibiryo.

Abo twaganiriye wabonaga bafite umwanda ukabije ku myambaro no ku mubiri bigaragara ko badaheruka kwikoza amazi. Baryaga imineke yajugunywe mu myanda indi bayengamo umutobe bakoresheje ishashi batoraguye mu mwanda n’intoki zisa nabi.
Umwe muri bo yagize ati “Turimo turenga tukarya n’imineke, ubu iwacu ntabwo batugaburira kuko nk’uku turi hano, iyo dutashye barabitwima ngo ntacyo twakoze. Ubu rero turiye imineke turarenzaho n’umutobe”.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko muri ibi biruhuko birebire abana bamaze kubananira kuko birirwa bazerera ntibagire icyo babafasha.

Mukasine, umwe muri bo, agira ati “Ubu ni ukubaga tukifasha, urajya kubona ukabona umwana aguhingutseho nijoro utazi aho yiriwe ugashaka icyo umukora ukakibura, aba asa ate! Ingurube neza neza, iriya myanda bamena ku gasozi ni yo ibaduteza”.
Nubwo abacuruza resitora bakomeza kurenga ku mategeko y’isuku akarere kabahaye, ubuyobozi bumaze iminsi bubasura bubakangurira isuku uwo basanganye umwanda ukabije agafungirwa abandi bagacibwa amande.
Mugabo Frank, Umukozi w’Akarere ushinzwe Isuku, avuga ko batazihanganira umuntu wese ugira umwanda mu kazi ashinzwe.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukora igenzura uwo basanganye umwanda n’ibyangombwa bituzuye akabihanirwa.
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane kubona abana babanyarwanda rwose kubona barya ibyokurya bivuye mubimoteri cyane dore ko uibu bituma numuco wacu utakara kuko ubu...............................