Kirehe: Bambuye umuturage ibihumbi 200 biyita abakozi ba RDB

Abasore batatu bafunze bashinjwa kwambura ibihumbi 200 Dusingizimana Petero wo mu kagari ka Kamombo umurenge wa Mahama bizeza umwana we ishuri muri Amerika.

Mutabazi Leonard, Nshimiyimana Jean na Hitiyise Jean Luc bafashwe kuwa 14/02/2016 nyuma yo gukekwa amababa n’abaturage mu rugo kwa Dusingizimana.

Abo nibo bari batangiye guteka imitwe muri Kirehe bambura abaturage
Abo nibo bari batangiye guteka imitwe muri Kirehe bambura abaturage

Nk’uko Dusingizimana abivuga babanje kwegera umwana aho yasozaga ayisumbuye i Samuduha bamwizeza ko bamuboneye umwanya muri Kaminuza muri Amerika.

Yagize ati“Bakimara kubyumvisha umwana barampamagaye bambaza umwirondoro w’umwana ndawohereza bansaba amafaranga ibihumbi 200 ngo yo kugura imyambaro ngo atagenda asa nabi mpita nyohereza.

Yakomeje avuga ko bamusabye kumusura ngo bige no ku kibazo cy’uburyo miliyoni n’igice y’amatike yaboneka.

Ati “Bansabye ku nsura tariki 14,saa tanu uwo wiyitaga umuyobozi wa RDB ampamagara ambwira ko yapfushije mukuru we atabonetse ko yohereje abakozi, nk’abantu baturutse RDB narabiteguye mbaga ihene ngura ibinyobwa ntumira abaturage n’abayobozi ngo bamfashe kwakira abashyitsi”.

Dusingizimana avuga ko imodoka igihinguka babasanganiye nk’abashyitsi bakomeye batungurwa no kubona isohotsemo insoresore.

Hakorinoti Appolinaire ukuriye DASSO mu murenge wa Mahama avuga ko nyuma yo guhabwa ijambo batangira kuvuga ibiterekeranye abaturage babahata ibibazo batangira kwivamo bahita bafatwa na DASSO ibashyikiriza Polisi.

Aho bafungiye kuri Polisi i Kirehe biyemerera ko ari abatekamutwe basanzwe bambura abaturage biyitirira abayobozi bakomeye.

Dusingizimana ngo ni amahirwe kuba bafashwe ati“Nkurikije ibyo banyijeje nari natangiye gahunda zo kugurisha isambu nshaka miliyoni n’igice basaba kuko numvaga ari igitangaza ko umwana wanjye yiga muri Amerika”.

Baje bimejeje neza mu ivatiri bahita bafatwa
Baje bimejeje neza mu ivatiri bahita bafatwa

IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police iburasirazuba yashimiye abaturage uburyo bitwaye muri icyo kibazo abasaba gukomeza kugira amakenga ku bantu baza bashuka abaturage berekana ko hari ibyo bafite bidasanzwe.

Nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda, uhamwe n’icyo cyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ibitekerezo   ( 8 )

HAKORINOTI we UKOMEJE GUHESHA ISURA NZIZA dass0 kabisa nigihugu

hareri9mana alix yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

DASSO KWERI MUKOMEREZE AHO KUKO LETA YATEKEREJE KUBASHYIRAHO YAREBYE KURE.

kamuhanda olivier yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Bimaze kugaragara ko DASSO batandukanye na Local Defence ,aho DASSO bafata abatekamutwe kandi bafite n’amafaranga ariko bakabatanga???????????????Biragaragara ko bigiye ku birenge bya BAKURU babo ingabo na police.DASSO courage mukomereze aho

Adrien habumugisha yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Nibyiza gushishoza tukareka gushidukira inyungu zihuse kuko akenshi ziba ziherekejwe n’ubuteka mutwe.

N.Os yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Turashimira DASSO ubwitange bwabo ukuntu yafashe umutekamutwe warugiye kwambura abaturage rwose Leta yagize neza kubashyiraho nabandi bakomerezaho umurava nubutwari bari gukoresha mugufata abajura

Augustin yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

byiza cyane kbs dasso nikomereze aho 2

ARIAS yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

DASSO muri gukora akazi kanyu neza, mukomereze aho mufatanye n’izindi nzego mufate abo batekamitwe!!!

MUBERUKA yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Congz DASSO kubwuruhare mugira mubungabunga umutekano w’abanyarwanda

watachoka yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka