Kirehe: Bahaye inka Umurundi warokoye Abanyarwanda muri Jenoside
Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, mu karere ka Kirehe bizihije umunsi w’intwari, wizihirijwe mu mu murenge wa Gahara uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, aho n’Abarundi bari bitabiriye uyu munsi mukuru.
Akarere ka Kirehe gafatanije n’umurenge wa Gahara bafashe umwanya wo gushimira Umurundi Venant Habarugira, utuye mu Burundi warokoye Abanyarwanda bagera kuri 35 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.
Yabatabaye mu gihe interahamwe zashakaga kubica akabitaho kugeza yongeye kubagarura mu Rwanda. Uyu mugabo yafashije abo Banyarwanda mu ngihe cya Jenoside abashakira ibibatunga, dore ko ngo zabakurikiranye no mu Burundi ariko akabasha kubarokora kuko yari mu bashinzwe umutekano iwabo.

Akarere ka Kirehe katanze inka enye ku bantu bakoze ibikorwa byo kwita ku bandi mu buryo butandukanye haba kwita ku mfumbyi muri uyu murenge wa Gahara.
Habiyakare Baritazari ni umwe mu barokowe na Habarugira Venant mu gihe cya Jenoside, avuga ko kuba yarabarokoye ari igikorwa gikomeye babona ko yabakoreye. Yongeraho ko muri icyo gihe cya Jenoside yabitayeyo abarinda ko interahamwe zabica kandi abagarura mu Rwanda uko yari amaze igihe abatunze.
Umuyobozi wa Komini Giteranyi yo mu Burundi, Laurent Nduwimana, yavuze ko aho u Rwanda rugeze kuri ubu rugeze ahantu hakomeye ugereranije n’aho rwari ruri mu gihe cyashize. Yemeza ko komini Giteranyi n’u Rwanda babanye neza cyane cyane umurenge wa Gahara bahana imbibi akaba avuga ko ku bijyanye n’imihahiranire igenda neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Protais Murayire, yabibukije ko utaba intwari mu gihe cyose udafite umutima wo gukunda igihugu akaba yabibukije ko intwrai ari umuntu wese ufite ubushishozi ,yibukije abitabiriye ibirori ko intwari iba yariyemeje kudasubira inyuma mu byo akora byose.
Uyu munsi w’intwari witabiriwe n’abakozi batandukanye ingabo na polisi bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abarundi batuye muri komini Giteranyi ihan imbibe n’umupaka w’u Burundi.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|