Kirehe: Bahawe izina n’icyivugo bibinjiza mu ntore
Abarangije amashuri yisumbuye bari mu Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Kirehe, ku wa 17/01/2016 bahawe izina ry’ubutore “Inkomezabigwi” n’icyivugo, nk’uburenganzira bwo kwitwa Intore.
Bihoyiki Léonard, umuyobozi w’Itorero kuri site ya Nyakarambi, yavuze ko guhabwa izina n’icyivugo bivuze ko intore zemewe kandi zimaze gucengerwa n’inyigisho zahawe.

Bihoyiki yasabye izi ntore kwerera Abanyarwanda imbuto nziza zifasha igihugu kugana aheza kurushaho.
Yagize ati“Muzigishe Abanyarwanda gahunda n’icyerekezo igihugu cyifuza kugeraho. Turabizeye muzafasha abaturage, ababyeyi banyu n’abaturanyi mu midugudu mutuyemo mu kumenya indangagaciro z’Umunyarwanda”.

Izi ntore ziteguye gusoza icyiciro cya mbere tariki 20 Mutarama 2016 zikerekeza mu cyiciro cya kabiri cy’urugerero, zirishimira inyigisho zungutse zigasanga bizazifasha guhindura no kwigisha abaturage iwabo mu midugudu.
Turatsinze David agira ati “Twishimiye kuba tugizwe intore, tumaze kunguka byinshi mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, twiga amateka tutagiye tubona. Ubu twiteguye gufasha Abanyarwanda ku byo twungutse kuko ni cyo batuzaniye hano.”
Turatsinze avuga ko bize byinshi kuri jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yatangiye n’abayiteguye.
Agira ati “Twasanze jenoside yarateguwe n’ubuyobozi bubi bwavanguraga Abanyarwanda, icyo tugiye gukora nk’intore ni ugukomeza kubaka ubuyobozi bwiza tugendeye ku buriho bwayihagaritse, ubuyobozi burinda ivangura mu Banyarwanda, bityo jenoside ntizongere ukundi.”

Ishimwe Sandrine na we utozwa asanga ingeso mbi ziranga urubyiruko zigiye guhinduka bakazakangurira n’Abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.
Agira ati “Nyuma yo gukurikira inyigisho, twasanze umuco twarawutaye cyane mu myambarire nkatwe abakobwa. Tugiye kubihindura, ikindi twize ni ukurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside kuko biri mu ndangagaciro z’Umunyarwanda; tuzafasha abaturage kuyirandura.”
Abasore n’inkumi 1503 bo mu Karere ka Kirehe ni bo bitabiriye Itorero ry’Igihugu bakaba biteguye urugerero, bakora imirimo inyuranye y’amaboko iteza imbere igihugu.
Ohereza igitekerezo
|