Kirehe: Bafatanwe amafaranga ibihumbi 150 y’amakorano bagiye kuyabitsa kuri tigo cash
Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 22 na Mundanikure Joseph w’imyaka 19 bo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 150 harimo 135 y’amakorano.
Ubwo Ntakirutimana Emmanuel yageragezaga kubitsa ayo mafaranga abinyujije kuri tigo cash ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 ngo ushinzwe kuyakira yagize amakenga y’ubwinshi bwayo ngo yitegereje neza asanga ni amakorano ahita atungira Polisi agatoki arafatwa.

Mu gihe Polisi yataga Ntakirutimana muri yombi yavuze ko umusore witwa Mundanikuri wiga mu mashuri yisumbuye i Nyamugari ari we wamuhaye ayo mafaranga ngo ajye kuyamubikira kuri tigo cash agezeyo basanga ari amakorano. Uwo munyeshuri na we akaba yaratawe muri yombi bukeye bwaho ku wa 17 Kamena 2015.
Ubwo twabasangaga kuri Polisi aho bafungiye Ntakirutimana ashinja Mundanikure ko ari we wayamuhaye ati “Mu gitondo ngiye ku isoko uyu musore yampaye amafaranga ibihumbi 150 ngo nyamujyanire kuri togo cash ngezeyo baramfata basanze ibihumbi 135 ari amakorano amazima ari ibihumbi 15 gusa.
Mundanikure Joseph aho afungiye kuri Polisi yadutangarije ko ayo mafaranga ari ayo yishyuwe ubwo yari amaze gupakiza imifuka ine y’ibishyimbo yari yejeje bamuha ibihumbi 150 ayafata atazi ko ari amakorano.
Ati “Nanjye ni umuntu w’umukire waje aparika imodoka muha imifuka ine y’ibishyimbo nari nejeje ampa ibihumbi 150 nyaha Ntakirutimana ngo ayanjyanire kuri Tigo Cash ni uko njya ku ishuri ngiye kubona mbona Polisi ije ku ishuri kumfata.
Ati“rwose ndasaba imbabazi aya mafaranga sinayafashe mbishaka kuko sinari nzi ko ari amakorano”.
Nkurunziza JMV, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari, avuga ko na we aheruka abo bahungu bafungwa bashinjwa gufatanwa amafaranga y’amakorano ngo Polisi ikaba akora iperereza kuri icyo cyaha.
Bamwe mu bacuruzi bo mu isantere ya Nyakarambi bavuga ko ubujura bwo gucuruza amafaranga y’amakorano bweze muri iyo santere.
Bavuga ko cyane cyane ari urubyiruko rubyishoramo rwitwaza ko rwabuze akazi aho ngo rujya kuyagura i Kigali ku mafaranga make bagatangira kuyanyanyagiza mu baturage.
Mu gihe bategereje gushikirizwa inkiko ngo zibaburanishe ku cyaha bakekwaho ubu bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I’m curious to find out what blog platform you have been utilizing?
I’m having some minor security issues with my latest website and I’d like to find something more safeguarded.
Do you have any suggestions?
Here is my website Millionaire Blueprint System