Kirehe: Abayobozi bagejejweho ibyigiwe mu mwiherero wabereye i Gabiro
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yagejeje ku bayobozi b’imirenge n’utugari ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro tariki 28-30/03/2013 akaba yabasobanuriye bimwe mu byo bigiye muri uyu mwiherero mu rwego rwo gutanga servise nziza.
Umuyobozi w’akarere yabibukije ko mu mwiherero byagaragaye ko hari inzego zidakorana neza bityo ugasanga akazi katagenda neza akaba yabasabye gushyira ingufu mu mikoranire mu rwego rwo gukora akazi neza uko bikwiye kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Uyu muyobozi yabibukije ko ari inshingano z’umuturage guhabwa serivise nziza, akaba yababwiye ko muri uyu mwiherero basanze hari byinshi bifatirwa umwanzuro ariko ugasanga bitarakozwe kandi byaremejwe.
Yibukije abakozi bari muri iyi nama ko bagombye kujya bibukiranya ku gikorwa kitarangijwe uko bikwiye aho kwitana bamwana. Abayobozi ngo ntibagomba kunaniza abandi cyangwa ngo bapingane ahubwo hakenewe kuzuzanya.
Yakomeje abasaba gukora akazi uko bigomba umunsi ku wundi, aho yababwiye ko ikifuzwa ari uko bagera ku byo biyemeje mu cyerekezo 2020, ibijyanye n’ibikorwaremezo umuturage akabona amashanyarazi imihanda hamwe n’imiturire nyayo, hakongerwa n’ubushobozi bw’abakozi.

Aba bayobozi basobanuriwe ko byaba byiza bashatse uburyo bamenyera gukoresha ikoranabuhanga ririmo kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga bakamenya ibibera mu Rwanda no ku isi hose.
Basabwa kandi gushyira ingufu mu kwibutsa abaturage gukoresha biogas na rondereza mu rwego rwo kugabanya iyangirika ry’ibidukikije, kandi bagakemura ibibazo by’abaturage bikava mu nzira.
Gregoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|