Kirehe: Abasigajwe inyuma n’amateka barafashwa kwiteza imbere

Mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene, urubyiruko 51 rukomoka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Kirehe rwoherejwe kujya kwiga imyuga irimo ubudozi n’amashanyarazi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.

Uru rubyiruko ruzigira mu mashuri ya VTC Kinazi mu karere ka Ruhango na VTC Kigese mu karere ka Kamonyi; nk’uko bitangazwa n’umukozi mu karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Didas Habineza.

Abandi basigajwe inyuma n’amateka basigaye muri ako karere bagenewe amafaranga miliyoni 9 n’ibihumbi 700 bazakoresha imishinga ibyara inyungu nyuma yo kubabumbira mu mashyirahamwe. Ibi bikorwa byose bikorwa n’akarere ka Kirehe ku bufatanye bwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka