Kirehe: Abakozi 32 barahiriye gutunganya neza imirimo bashinzwe

Kuri uyu wa 18/03/2013 abakozi 32 bakora imirimo itandukanye mu karere ka Kirehe barahiriye gutunganya neza akazi kabo ka buri munsi bakaba basabwa kugatunganya uko bigomba bakirinda kuba abacanshuro.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabwiye abakozi barahiye ko mu buzima bwabo bwa buri munsi biba byiza gukora akazi ugashyizeho umutima ukirinda icyaguteza ibibazo cyose.

Abakozi bo mu karere ka Kirehe barahirira kuzuza inshingano bahawe.
Abakozi bo mu karere ka Kirehe barahirira kuzuza inshingano bahawe.

Yababwiye ko abakozi bose baba bagomba kurahirira akazi biyemeje gukora akaba abasaba gukorera abo bayobora uko bigomba.

ngo iyo umuntu arahiriye inshingano biba byiza azubahirije; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kirehe yakomeje abisobanura, akaba asaba abakozi gukomeza kwitabira akazi. Kuba bavuye mu igeragezwa bagomba kwitabira kuba abakozi buzuye kandi bagakora akazi kabo babishyizeho umutima.

Umwe mu bakozi b'akarere ka Kirehe arahira.
Umwe mu bakozi b’akarere ka Kirehe arahira.

Umukozi wa Leta wese ugiye gutangira imirimo aba agomba kurahira kuzuza inshingano nk’uko biteganywa n’amategeko. Indahiro abakozi barahira yamaze kugera mu nzego zose z’imirimo ya Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko hagize uwanga kurahira mu kazi ke adashobora gukomeza kwitwa umukozi wa Leta kuko biba bigaragaza ko atazuzuza neza inshingano aba yahawe.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Ikinyamakuru Kigali today kuba yarashyizeho uru rubuga rw’abasomyi, ariko twabasaba mwakora uko mushoboye kugira ngo abo bayobozi barahiye bamenye ko muri ako karere hari ikibazo cy’amazi ava kure, bagerageze gushaka uko bagikemura. Murakoze.

Nteziyaremye yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka