Kirazira kugurisha cyangwa gukodesha inzu wubakiwe na leta – Dr Mukabaramba

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba, avuga ko nta muntu wemerewe kugurisha inzu yubakiwe na Leta cyangwa ngo ayikodeshe ubuyobozi butabizi.

Yabivugiye mu mudugudu wa Kiyovu wo mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere Kayonza tariki 11/06/2014, ubwo yasuraga abaturage batishoboye barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe muri uwo mudugudu.

Mu karere ka Kayonza hari imidugudu itandukanye yubatswe na Leta ituzwamo abaturage batishoboye, by’umwihariko hakaba imidugudu ibiri yatujwemo abasigajwe inyuma n’amateka mu mirenge ya Mwili na Nyamirama.

Aya ni yo mazu abo mu mudugudu wa Kiyovu bubakiwe babujijwe kugurisha cyangwa gukodesha.
Aya ni yo mazu abo mu mudugudu wa Kiyovu bubakiwe babujijwe kugurisha cyangwa gukodesha.

Mu minsi ishize havuzwe ikibazo cy’uko bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Kageyo mu murenge wa Mwili bari batangiye kugurisha amazu bubakiwe, bikavugwa ko hari uwaba yaragurishije inzu ku mafaranga ibihumbi 350 ajya kuba mu kizu cyasenyutse.

Ubwo yasuraga abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu, Dr Mukabaramba yabwiye abo baturage ko kizira ko umuntu yagurisha cyangwa agakodesha ibintu yahawe na Leta, kuko iyo ugaragaje ko utakibishaka ubisubiza Leta ikabifashisha undi muntu ubkeneye.

Yagize ati “Mubimenye kirazira kugurisha inzu wubakiwe na Leta cyangwa kuyikodesha ngo ube mu gikoni, kandi kirazira kugurisha isambu wahawe na Leta cyangwa kuyikodesha ntibyemewe”.

Dr Mukabaramba yabwiye abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu ko kizira kugurisha cyangwa gukodesha inzu bubakiwe na Leta.
Dr Mukabaramba yabwiye abatujwe mu mudugudu wa Kiyovu ko kizira kugurisha cyangwa gukodesha inzu bubakiwe na Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yavuze ko ikibazo cy’abari batangiye kugurisha amazu cyamaze gukemurwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, anaboneraho kuburira umuntu wese uzagura inzu cyangwa isambu yahawe abasigajwe inyuma n’amateka ko azayisubiza nta yandi mananiza.

Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu na bo n’ubwo batabivuga ngo berure bari baratangiye kujya bakodesha amazu bubakiwe bagatura mu bikoni bya yo, ariko kuyagurisha byo ntibabirota nk’uko twabitangarijwe na Munyaneza Assumani, umwe mu batujwe muri uwo mudugudu.

Yagize ati “Ntabwo bibaho, nta n’ubwo bibaho izi nzu ni izo baduhaye badufasha kugira ngo tuve muri nyakatsi, ntabwo ari inzu zo kugurisha cyangwa zo kurya. Ntibishoboka ntibyanabaho na twe ubwacu tuzirimo ntitwabikunda”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC akigera mu mudugudu wa Kiyovu yacinyanye akadiho n'abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC akigera mu mudugudu wa Kiyovu yacinyanye akadiho n’abaturage.

Umudugudu wa Kiyovu wasuwe n’umunyamabanga wa Leta muri MINALOC urimo amazu agera kuri 40 yubatswe na Leta atuzwamo abaturage batishoboye; 28 muri ayo mazu atuyemo abaturage bari mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka, andi akaba atuyemo abandi baturage batari muri icyo cyiciro.

Dr Mukabaramba yavuze ko kuba abo basigajwe inyuma n’amateka baratujwe hamwe n’abandi baturage ari ikintu cyiza kuko hari aho byagiye bigaragara ko batuzwa bonyine bagasa n’abavanguwe mu bandi baturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birababaje kuba whari uwagurisha inzu wahawe nkimpano na leta , erega ujye wongeraho ko yakabaye yarahawe nundi utari wowe wayigurishije, ikindi kandi leta ni rubanda kandi rubanda si wowe nyiri ukugurisha iyinzu gusa, sibyo rwose kugurisha impano ya leta ,

kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

ubundi se ibi birashoboka? ntbagufasha ngo icyo bagufashishije nawe ugifashishe abandi. ahubwo barusheho kuyabungabunga neza

nyamata yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

nibyo ibyo bintu nibikwiye hagize ahubwo uwo bigaragaraho akwiye guhita ayamburwa kuko gakagombye gufasha abandi gusa na none ntawabura gushimira leta ko ntako idakora kugirango idufashe gutera imbere idukuru mu bukene.

Murisa yanditse ku itariki ya: 12-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka