Kinyinya: Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kinyinya rwiga n’urutiga rwaguriye mu gikorwa cyo gukongurirwa kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge. Igikorwa cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga International Alert, kuri uyu wa Gatanu tariki 9/5/2014.
Uyu muryango utangaza ko ibiyobyabwenge no kutagira icyo umuntu ahugiraho cyamuteza imbere biri mu bikurura amakimbirane mu bantu, nk’uko byateguwe na Betty Mutesi ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango mu Rwanda no mu Burundi.

Yagize ati “Twatangije iki gikorwa kuko tuzi ibiyobyabwenbge bifite ikintu kinini cyane bitera mu kuzana aumutekano mucye ndetse niyo umuntu atangiye kubinywa bimudindiza. Niyo mpamvu turimo no gukangurira urubyiruko ngo rubyirinde.”
Yatangaje ko muri uyu mushinga banafitemo gahunda yo guhugura urubyiruko mu kwiyongera mu myumvire babifashijwe n’abunganiramyumvira bakorera mu mirenge. Bakaba banakorana n’ibigo by’imari biciriritse byo mu Rwanda bishobora kugoboka urubyiruko rutiga ariko rukneye kwiteza imbere.

Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa batashoboye gukomeza amashuri yabo, nabo ntibashyigikira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko bakavuga ko iba ari imwe mu nzira zo kwiyibagiza ibibazo bijyanye no kutagira imirimo bakora.
Uyu mushinga ukorera mu turere umunani two mu Rwanda, kandi ukanakora ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuryango International Alert ni umuryango mpuzamahanga washingiwe mu Bwongereza ukaba umaze imyaka 27 uteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, bagakora n’ubushakashatsi no gukumira amakimbirane ataraba.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|