Kinyinya: Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kinyinya rwiga n’urutiga rwaguriye mu gikorwa cyo gukongurirwa kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge. Igikorwa cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga International Alert, kuri uyu wa Gatanu tariki 9/5/2014.

Uyu muryango utangaza ko ibiyobyabwenge no kutagira icyo umuntu ahugiraho cyamuteza imbere biri mu bikurura amakimbirane mu bantu, nk’uko byateguwe na Betty Mutesi ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango mu Rwanda no mu Burundi.

Urubyiruko rwiganjemo n'abamaze gushaka bari bitabiriye ibi biganiro.
Urubyiruko rwiganjemo n’abamaze gushaka bari bitabiriye ibi biganiro.

Yagize ati “Twatangije iki gikorwa kuko tuzi ibiyobyabwenbge bifite ikintu kinini cyane bitera mu kuzana aumutekano mucye ndetse niyo umuntu atangiye kubinywa bimudindiza. Niyo mpamvu turimo no gukangurira urubyiruko ngo rubyirinde.”

Yatangaje ko muri uyu mushinga banafitemo gahunda yo guhugura urubyiruko mu kwiyongera mu myumvire babifashijwe n’abunganiramyumvira bakorera mu mirenge. Bakaba banakorana n’ibigo by’imari biciriritse byo mu Rwanda bishobora kugoboka urubyiruko rutiga ariko rukneye kwiteza imbere.

Mutesi ushinzwe uyu mushinga mu Rwanda no mu Burundi atangaza ko ibiyobyabwenge no kutagira umurimo aribyo bikurura amakimbirane mu bantu.
Mutesi ushinzwe uyu mushinga mu Rwanda no mu Burundi atangaza ko ibiyobyabwenge no kutagira umurimo aribyo bikurura amakimbirane mu bantu.

Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa batashoboye gukomeza amashuri yabo, nabo ntibashyigikira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ariko bakavuga ko iba ari imwe mu nzira zo kwiyibagiza ibibazo bijyanye no kutagira imirimo bakora.

Uyu mushinga ukorera mu turere umunani two mu Rwanda, kandi ukanakora ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuryango International Alert ni umuryango mpuzamahanga washingiwe mu Bwongereza ukaba umaze imyaka 27 uteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, bagakora n’ubushakashatsi no gukumira amakimbirane ataraba.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka